Imikino ibanza ya kamarampaka (Play Offs) mu cyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yarangiye ikipe ya La Jeunesse iyoboye urutonde, bizamura amahirwe yayo yo kuba ishobora kugaruka mu cyiciro cya mbere iherukamo mu myaka 12 ishize.
Amahirwe ya La Jeunesse yo kuba yasubira mu cyiciro cya mbere, yiyongereye nyuma yo gutsinda As Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa kamarampaka wabereye kuri Sitade Mumena.
Mu mikino itatu ibanza muri uru rugamba rwo gushaka amakipe abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere, amakipe yose uko ari ane aregeranye, dore ko na La Jeunesse iyoboye uyu mukino ari wo wonyine yari itsinze, byatumye igira amanota atanu mu mikino itatu ibanza, mu gihe ibiri ibanza yari yayinganyije.
Mu wundi mukino wabereye kuri Tapis Rouge, ikipe ya Gicumbi FC yongeye kunganya nkuko byari byagenze mu mikino yayo ibiri yabanje. Gicumbi FC yanganyije na Etoile de l’Est ubusa ku busa.
Muri uru rugamba rwo gushaka amakipe abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere, amakipe ane ari guhura hagati yayo, buri kipe ikakira ikanasura indi.
La Jeunesse na As Muhanga, ni zo zonyine zashoboye gutsinda umukino umwe muri iyi mikino ibanza, ari na zo zikurikiranye ku rutonde.
La Jeunesse yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota atanu, ikurikiwe na As Muhanga n’amanota ane, mu gihe Gicumbi FC iza ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu, Etoile de l’Est ikaza ku mwanya wa kane n’amanota abiri.
Imikino yo kwishyura iratangira mu mpera z’iki cyumweru, aho Gicumbi FC izakira AS Muhanga, mu gihe Etoile de l’Est izakira La Jeunesse.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10