Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Imyaka y’igifungo yari yakatiwe Bamporiki yiyongereye

radiotv10by radiotv10
23/01/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
BREAKING: Imyaka y’igifungo yari yakatiwe Bamporiki yiyongereye
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda wari uherutse gukatirwa gufungwa imyaka ine akajurira, igifungo yari yakatiwe kiyongereho umwaka umwe, mu gihe ihazabu yari yaciwe yavuye kuri Miliyoni 60 Frw ikaba miliyoni 30 Frw.

Urukiko Rukuru rwari rwaburanishije ubujurire bw’uyu munyapolitiki, rwamukatiye iki gihano rumuhamije ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku mafaranga yakiriye nk’indonke.

Ni icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru i Nyamirambo.

Urukiko Rukuru rwemeje ko Bamporiki ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya, rutegeka ko afungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 30 Frw.

Bamporiki afite uburenganzira bwo kongera kujurira iki gihano mu Rukiko rw’Ubujurire rukurikira Urukiko Rukuru mu bubasha.

 

Harakurikiraho iki?

Bamporiki waburanye adafunze, nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka ine mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarungenge, yakomeje kuburana ubujurire adafunze, nkuko biteganywa n’amategeko ko igihe waburanye udafunze, ukajurira ukomeza kuburana ubujurire uri hanze.

Umwe mu banyamategeko babimazemo igihe mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko mu Gihe Bamporiki atahita ajurira iki cyemezo cy’Urukiko Rukuru, ashobora guhita afungwa.

Yagize ati “Bisaba ko ahita ajurira uyu mwanzuro kuva aka kanya utangajwe, bitaba ibyo inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa igihano yakatiwe, zigahita zibikora.”

Uyu munyamategeko avuga kandi ko nanone Ubushinjacyaha bubyibwirije bushobora gukoresha ububasha buhabwa n’itegeko bagahita butegeka ko uwo baburana, ahita afungwa “Ku buryo n’iyo yazajurira, yazaburana ubujurire bwe afunze.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − fourteen =

Previous Post

Ikihishe inyuma y’ibipfunsi byavuzwe hagati ya B.Melodie na Gael nyuma bakagaragara baseka bakira Harmonize

Next Post

Umusore yishwe n’inshuti ye magara kubera impamvu ibabaje

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye
FOOTBALL

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore yishwe n’inshuti ye magara kubera impamvu ibabaje

Umusore yishwe n’inshuti ye magara kubera impamvu ibabaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.