Umunyezamu wa Rayon Sports FC, Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila yatanze inama ku cyakorwa ngo ikipe ye isezerere Singida Black Stars yo muri Tanzania.
Mu kiganiro cyihariye, Pavelh Ndzila yahaye RADIOTV10, yavuze ko gusezerera iyi kipe muri iri rushanwa rya CAF Confederation Cup bishoboka ariko mu gihe habaho gushyira hamwe kw’inzego zose zigize Rayon Sports FC.
Pavelh Ndzilla niwe mukinnyi wa nyuma wasinyiye Rayon Sports FC muri iyi mpeshyi, nyuma y’imyaka ibiri akinira APR FC.
Muri iyo myaka ibiri, APR FC yagiye isezererwa na Pyramids FC yo mu misiri mu marushanwa ya CAF Champions league.
Mu mwaka wa kabiri, iyi kipe y’ingabo yasezerewe ku kiciro cya kabiri ( Round 2) nyuma yo gusezerera Azam FC nayo yo muri Tanzania muri Round ya 1.
Kuba yongeye guhura n’ikipe yo muri Tanzania ari muri Rayon Sports FC niho yahereye ahishura urufunguzo rwo gusezerera Singida Black Stars.
Yagize ati “ Singida siyo kipe ikomeye muri Afrika, kuyisezerera bisaba gushyira hamwe, abayobozi bakavuga rumwe, abatoza n’abakinnyi bakavuga rumwe, Singida yavamo kuko Rayon Sports ni ikipe nziza ifite abakinnyi bakiri bato bavanzemo n’abafite ubunararibonye…”
Pavelh Ndzila avuze ibi asa n’ukebura aba-Rayon bamaze iminsi bavugwamo kudashyira hamwe cyane cyane mu buyobozi.
Umukino ubanza wa Rayon Sports FC na Singida Black Stars uteganyijwe kuwa gatandatu taliki ya 20 Nzeli 2025 saa 19h00 kuri Kigali Pele Stadium, mu gihe uwo kwishyura uzaba mu mpera z’icyumweru kizakurikiraho.
Uyu mukino ubanza uzayoborwa n’abasifuzi bo muri Eswatini , haba uwo hagati n’abandi babiri bamwungirije.
Singida Black Stars yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Nzeli 2025 ahagana saa 17h00.
Yazanye intwaro zayo zikomeye zirimo Kapiteni wa Uganda Cranes Khalid Auco, Clatous Chama, Kibabage bose banyuze mu ikipe ya Yanga.
Singida ije gukina uyu mukino nyuma y’iminsi mike yegukanye irushanwa rya “CECAFA KAGAME CUP” ryaberega i Dar Es Salaam muri Tanzania itsinze ku mukino wa nyuma Al Hilal Omdurman ya Sudan ibitego bibiri kuri kimwe.
APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yagarukiye muri kimwe cya kabiri isezerewe na Al Hilal Omdurman, gusa yaje kwegukana umwanya wa gatatu itsinze KMC igitego kimwe ku busa.
Rayon Sports FC yaherukaga muri iyi mikino ya CAF Confederation Cup muri 2023 ubwo yasezererwaga na Al Hilal Benghazi mu mikino yombi yari yabereye mu Rwanda kubera icyunamo cyari muri Libya yari yapfushije abaturage bahitanywe n’imyuzure.



Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10