Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, yagarutse imbere y’Urukiko asaba kurekurwa ngo kuko iminsi 30 yafatiwe yo gufungwa by’agateganyo yarangiye atararegerwa Urukiko ruzamuburanisha mu mizi.
Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ari na rwo rwafashe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo cyatangajwe tariki 18 Nyakanga 2025.
Uyu wiyemerera ko ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko kuva igihe yafatiwe kiriya cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, mu gihe Ubushinjacyaha bwari butaramuregera mu mizi, ndetse butaranasabye ko yongerwa, bityo agasaba Urukiko gufata icyemezo cyo kumurekura.
Me Gatera Gashabana wunganira uregwa, yabwiye Urukiko ko umukiliya we afunzwe binyuranyije n’amategeko, kuko iminsi 30 yari yafatiwe yo gufungwa by’agateganyo yarangiye tariki 17 Kanama 2025 kandi ko icyo gihe hari hataratangwa ikirego cyo mu mizi.
Ubusanzwe itegeko riteganya ko iyo uregwa yafatiwe iki cyemezo, ariko Ubushinjacyaha bwabona ko izarangira atararegerwa Urukiko mu mizi, busaba Urukiko rwagifashe kongera iriya minsi.
Me Gashabana avuga ko ibyo bitabaye, ahubwo umukiliya we agakomeza gufungwa kandi Ubushinjacyaha butaramuregera Urukiko ruzamuburanisha mu mizi, bityo ko akwiye kurekurwa.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibi bisabwa n’uruhande rw’uregwa bidafite ishingiro, kuko umunsi wa 30 muri iriya yafatiwe uregwa, wuzuye ari ku Cyumweru kandi akaba ari umunsi w’ikiruhuko, kandi ko bucyeye bwaho hatanzwe ikirego, kandi ko byemewe n’amategeko.
Ni mu gihe uruhande rw’uregwa rwo ruvuga ko icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo kiba ari icyemezo kidasanzwe, kandi ko iminsi 30 ivugwa igomba kubarwa hatitawe ku y’ibiruhuko cyangwa igize impera z’icyumweru (weekend).
Ingabire Victoire yasabye Urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze, kandi ko ntacyo yasabwa n’amategeko ashobora kuzarengaho kuko yiteguye kubahiriza ibyo azategekwa byose.
Yagaragaje impamvu yifuza gukurikiranwa ari hanze zirimo ibibazo by’umuryango ashaka gukurikirana, nko kuba umugabo we arembye kandi yagakwiye kumuba hafi no kumukurikirana.
Nyuma yo kumva ibyatangajwe n’impande zombi, Urukiko rwapfundikiye iburanisha, rwemeza ko ruzasoma icyemezo cyarwo kuri uyu wa 28 Kanama 2025.

RADIOTV10