Monday, January 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Inkuru ibabaje ku mugabo wasetsaga abantu ku mbuga nkoranyambaga

radiotv10by radiotv10
31/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, SINEMA
0
Inkuru ibabaje ku mugabo wasetsaga abantu ku mbuga nkoranyambaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Ghana Ahuofe Abrantie wari uzwi nka Tupac kubera kwisanisha na we mu myambarire, wagaragaraga mu mashusho magufi asekeje, yitabye Imana azize urupfu rutarasobanuka.

Amakuru avuga ko Ahoufe yitabiye Imana iwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023 nyuma yo gukora amashusho yatambukaga imbonankubone (live) y’amasaha 16.

Ikinyamakuru Yen News kivuga ko icyateye urupfu rwa Ahoufe kitaramenyekana, ariko urupfu rwe rwabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe mu baraperi uzwi nka Jay Bhad wo mu itsinda rya Asakaa Boys, yemeje urupfu rw’uyu munyarwenya mu mashusho yashyize hanze.

Jay Bhad, mu mashusho yemeza urupfu rwa Ahuofe Abrantie, yayaherekesheje ubutumwa bugira buti “Ubuzima ni bugufi koko, uruhuke mu mahoro Ahuofe, ugiye kare, tuzagukumbura.”

Ahuofe yari amaze kuba ikirangirire ku mbuga nkoranyambaga, byumwihariko kuri TikTok, yakundaga kugaragaraho yambaye imyambaro minini imenyerewe ku baraperi, yari inazwi ku wo yisanishaga na we, nyakwigendera Tupac.

Amashusho y’uyu mugabo yanashyirwaga ku zindi mbuga nkoranyambaga nko kuri status za WhatsApp, yasetsaga benshi kubera uburyo uyu mugabo yitwaraga.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok yari amaze kubaho ikimenyabose, yari afite abamukurikira (Followers) miliyoni 3,9, mu gihe amashusho ye yari amaze kurebwa na miliyoni 39,8 aho yari amaze gushyiraho videwo 217.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 14 =

Previous Post

Muhanga: Amayobera ku musaza wararaga izamu ku ishuri basanze hafi yaryo yapfuye

Next Post

Basuhuzanyije bahita baba inshuti: Ifoto y’urugwiro mu Rugwiro yazamuye amarangamutima ya benshi

Related Posts

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yagaragaje ko umwaka ushize wa 2025 yawuhuriyemo na byinshi bimukomeretsa umutima, anahishura ko atangiye...

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru Fiona Mbabazi umaze imyaka ane asezeye igitangazamakuru yakoreraga, agiye kumvikana ku yindi radio yo mu Rwanda, imaze iminsi iri...

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamideli Isimbi Model yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza yenda kwibaruka imfura ye n’umugabo we w’Umunya-Israel Shaul Hatzir bamaze...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

by radiotv10
02/01/2026
0

Amateka yiyanditse mu myidagaruro yo mu Rwanda, nyuma yuko ibyifujwe na benshi bikanazamura impaka, bibaye. Nta bindi ni igitaramo cyahuriyemo...

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

by radiotv10
31/12/2025
0

Nzayisenga Modeste uzwi nk'Umupfumu Rutangarwamaboko, yahanuye umubyeyi w’umwana umwe, Uwicyeza Pamella akaba umugore w’umuhanzi The Ben wagaragaye yambaye umwenda ugaragaza...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza
AMAHANGA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

by radiotv10
04/01/2026
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

03/01/2026
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

03/01/2026
Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

03/01/2026
Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

03/01/2026
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Basuhuzanyije bahita baba inshuti: Ifoto y’urugwiro mu Rugwiro yazamuye amarangamutima ya benshi

Basuhuzanyije bahita baba inshuti: Ifoto y’urugwiro mu Rugwiro yazamuye amarangamutima ya benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.