Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose wamenyekanye nka Gogo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitabiye Imana muri Uganda, aho yari yagiye gukorera umurimo w’ivugabutumwa.
Amakuru y’urupfu rwa Gogo, yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025, nk’uko tubikesha Bikem wa Yesu usanzwe ari umwe mu bakurikiraniraga hafi ibikorwa bya Gogo.
Uyu Bikem wa Yesu, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yanditse ubutumwa bugaragaza agahinda k’iyi nkuru y’incamugongo, aho yagize ati “R.I.P (Ruhukira mu Mahoro) Gogo. Mbega inkuru [mbi], Mana nkomereza umutima.”
Uyu muhanzikazi wari uherutse kugaragara yakoresheje igitaramo muri Uganda, aho yari yagiye gutaramira ab’i Kampala, yaguye muri iki Gihugu.
Gogo yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye izwi nka ‘Blood of Jesus’ yagiye icicikana ku mbuga nkoranyambaga, z’abarimo n’abafite amazina akomeye mu myidagaduro, kubera uburyo uyu muhanzikazi yakoreshaga aririmba iyi ndirimbo.
Azwi kandi mu biganiro byo kuri YouTube, byabaga byuzuye urwenya, kubera uburyo yari azi kuganira no gukoresha imvugo zisekeje.
Gogo, mu kiganiro yari yagiranye n’Ikinyamakuru Imvaho Nshya muri Gashyantare uyu mwaka, yari yavuze ko yishimiye uburyo abantu bari bakomeje kumugaragariza urukundo, aho yavuze ko mu buzima bwe ari bwo yari abonye abantu bamwitayeho.
Icyo gihe yari yagize ati “Mu mibereho yanjye yose ubu ni bwo ngiye kugera ahantu mbona hakomeye, ngahura n’abantu ntari nzi kandi nkunda na bo bakankunda.”
Gogo ubwo yari yageze muri Uganda, yari yakiriwe n’abarimo abasanzwe bafite amazina azwi, nk’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat usigaye aba muri kiriya Gihugu, ndetse n’abahanzi bakomeye muri Uganda.
RADIOTV10