Umuhanzi Safi Madiba umaze imyaka ine n’igice aba muri Canada, nyuma y’igihe gito yemeje ko agiye kuza mu Rwanda, yateguje Abaturarwanda ko agiye kugaruka mu rwamubyaye, ndetse anateguza abantu igitaramo cye cya mbere azanakirirwamo.
Safi Madiba wagiye kuba muri Canada muri Gashyantare 2020, yatangaje iyi nkuru yo kugaruka mu Rwanda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yanararikiye abantu ko hateganyijwe ibirori n’igitaramo byo kumwakira.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Safi Madiba yagize ati “Nishimiye kuba ngarutse mu Gihugu cyanyibarutse, sinjye uzarota mbonanye n’abantu banjye.”
Uyu muhanzi yavuze ko mu mpera z’iki cyumweru, tariki Indwi Ukuboza 2024, azanakorerwa ibirori n’igitaramo byo kumwakira, bizabera mu kabari ko mu Mujyi wa Kigali kazwi nka The Green Lounge.
Safi Madiba wari umaze igihe akora ibitaramo mu bice binyuranye by’Isi, nko muri Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse no mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, yari yatangaje ko ibi bitaramo yakoze ku Mugabane w’u Burayi, bizarangira akaza no gutaramira Abaturarwanda.
Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Urban Boys, yerecyeje muri Canada muri Gashyantare 2020, aho yari asanze uwari umugore we Niyonizera Judith bari barasezeranye muri 2017, ariko bakaba baraje gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka ushize wa 2023.
Uyu muhanzi Safi Madiba usigaye wiririmbana ku giti cye, akaba akorera ibikorwa bya muzika muri Canada, yaje kubona ubwenegihugu bw’iki Gihugu, aho yabuhawe muri Kamena uyu mwaka wa 2024.
RADIOTV10