Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Inkuru nziza yerecyeye ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli

radiotv10by radiotv10
01/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Inkuru nziza yerecyeye ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangajwe ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, byagabanutse ugereranyije n’ibyari biherutse gutangazwa mu kwezi k’Ukuboza 2022.

Ibi biciro bishya bitangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane tariki 02 Gashyantare 2023, bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro RURA, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023.

Igiciro cya Lisansi ntikigomba kurenza amafaranga 1 544 Frw kuri Litiro mu gihe icyaherukaga cyatangiye kubahirizwa tariki 05 Ukuboza 2022, Lisansi yari yashyizwe ku 1 580 Frw. Ni ukuvuga ko cyagabanutseho amafaranga 36 Frw.

Muri ibi biciro bishya kandi; litiro ya Mazutu yo ntigomba kurenza 1 562 Frw, ivuye ku 1 587 Frw yari iriho kuva tariki 05 Ukuboza 2022. Yo yagabanutseho amafaranga 25 Frw. Ibi biciro bishya bizubahirizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.

Itangazo rya RURA risoza rigira riti “Iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.”

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatangiye gutumbagira cyane kuva haduka intambara iri kubera muri Ukraine, ihuza iki Gihugu n’u Burusiya.

Kuva muri Kamena umwaka ushize wa 2022 byarushijeho kuzamuka kuko ku nshuro ya mbere mu Rwanda byageze mu gihumbi na maganatanu aho kuva tariki 10 Kamena 2022, litiro ya Mazutu yakandagiye mu 1 503 Frw, naho Lisansi yo ikaba yari yashyizwe ku 1 460 Frw. Byari byo biciro bya mbere byo hejuru by’ibikomoka kuri Peteroli byari bibayeho mu Rwanda.

Icyo gihe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest agaruka ku mpamvu y’itumbagira rikabije ry’ibiciro ryari riri kuba muri icyo gihe, yavuze ko iyi ntambara yatumye Ibihugu by’i Burayi byinshi byajyaga kugura Ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya, bijya kuyigura mu kigobe cy’Abarabu ari na ho u Rwanda rusanzwe rubigura, bigatuma Ibihugu byinshi bigonganira kuri iri soko rimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + ten =

Previous Post

Mu mukino warebwe na S.Lt Ian Kagame Abajepe bagenzi be begukanye igikombe

Next Post

Icyakurikiye ubwo basangaga mu nzu y’umuturage uwo batazi afite intwaro gakondo

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyakurikiye ubwo basangaga mu nzu y’umuturage uwo batazi afite intwaro gakondo

Icyakurikiye ubwo basangaga mu nzu y’umuturage uwo batazi afite intwaro gakondo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.