Quincy Jones wamenyekanye mu gutunganya umuziki, wakoranye n’abahanzi b’ibirangirire ku Isi nka Michael Jackcon, yitabye Imana ku myaka 91 y’amavuko.
BBC dukesha iyi nkuru, iravuga ko uyu mukambwe wamenyekanye mu muziki bitewe n’abahanzi bakomeye yakoranye na bo barimo Michael Jackcon, Frank Sinatra n’abandi, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, aguye mu rugo rwe i Bel Air muri Los Angeles.
Quincy Jones azwi cyane kuba ari we wanakoze album ya Michael Jackson yitwa Thriller, yamamaye ku Isi, iriho indirimbo zakunzwe n’abatari bacye.
Mu kazi yamazemo imyaka irenga 75, Quincy Jones yegukanye ibihembo 28 bya Grammy, anashyirwa na Time Magazine mu bantu b’ingenzi cyane muri muzika ya Jazz, mu kinyejana cya 20.
Ni byinshi yakoze mu ruhando rw’imyidagaduro, kuko mu 1985 Quincy yatunganyije anayobora indirimbo ‘We Are The World’ ya Michael Jackson. Ni indirimbo yahurijwemo abahanzi 46 bari bakunzwe muri Amerika barimo Jackson, Bruce Springsteen, Tina Turner na Cyndi Lauper kugira ngo baririmbe iyi ndirimbo.
Quincy Jones yanatunganyije filimi yitwa The Color Purple, yatumye Oprah Winfrey na Whoopi Goldberg batangira kwamamara.
Jones yashyingiwe ubugiragatatu, afite abana barindwi barimo Quincy Jones III utunganya umuzika na Rashida Jones ukina filimi.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10