Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Intego Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria

radiotv10by radiotv10
02/09/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Intego Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yahagurutse i Kigali yerecyeje muri Nigeria gukina umukino w’umunsi wa karindwi gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzayihuza na Nigeria, ifite intego yo kuzitwara neza.

Abakinnyi, abatoza n’abandi bajyanye n’Ikipe, bahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku isaha ya saa 8h55, yerecyeza muri Leta ya Uyo State, kwitegura umukino ifite ku wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025, saa 18h00.

Itsinda ry’abantu 39 muri 44 bagomba kujyana n’ikipe, ni bo bahagurutse i Kigali, riyobowe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice umaze iminsi ibiri gusa atorewe kuyobora iri Shyirahamwe.

Iri tsinda kandi ririmo abakinnyi 24, ariko 20 ni bo bahagurutse i Kigali mu gihe abandi bane aribo Kavita Phanuel, Mugisha Bonheur ‘Casemiro’, Kwizera Jojea na Buhake Twizere Clement bazahurira n’abandi i Lagos bagakomezanya urugendo rugana Uyo.

Biteganyijwe ko ikipe igera i Lagos saa 14h15 za Kigai (13h15 Lagos), ihahaguruke saa 17h00 za Kigali (16h00 za Lagos), mu gihe nigera Uyo icumbika muri hoteli yitwa IBOM Hotel Uyo.

Abakinnyi bahamagawe ariko bakaba batajyanye n’Amavubi, ni Niyo David ukinira Kiyovu Sport, Ishimwe Djabilu wa Etincelles basigaye kubera amahitamo y’umutoza, mu gihe Claude Kayibanda Smith ukinira Bedford FC yo mu Bwongereza we atageze mu Rwanda kubera imvune yagiriye mu mukino ikipe ye yakinnye mu mpera z’icyumweru gishize.

Perezida wa FERWAFA mushya aganira na Kapiteni Bizimana Djihadi

Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy na rutahizamu Nshuti Innocent basanzwe ari inshuti z’akasohoka bagiye biyemeje gufasha Amavubi mu bwugarizi n’ubusatirizi
Umunyezamu Ntwali Fiacre na we afite intego
Kapiteni Bizimana Djihad
Na Niyomugabo Claude wa APR

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Hatangajwe imibare yo hejuru y’abishwe n’inkangu idasanzwe muri Sudani

Next Post

Amashimwe akomeje kuba menshi ku muhanzikazi Tonzi

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

20/10/2025
BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

20/10/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amashimwe akomeje kuba menshi ku muhanzikazi Tonzi

Amashimwe akomeje kuba menshi ku muhanzikazi Tonzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.