Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yahagurutse i Kigali yerecyeje muri Nigeria gukina umukino w’umunsi wa karindwi gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzayihuza na Nigeria, ifite intego yo kuzitwara neza.
Abakinnyi, abatoza n’abandi bajyanye n’Ikipe, bahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku isaha ya saa 8h55, yerecyeza muri Leta ya Uyo State, kwitegura umukino ifite ku wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025, saa 18h00.
Itsinda ry’abantu 39 muri 44 bagomba kujyana n’ikipe, ni bo bahagurutse i Kigali, riyobowe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice umaze iminsi ibiri gusa atorewe kuyobora iri Shyirahamwe.
Iri tsinda kandi ririmo abakinnyi 24, ariko 20 ni bo bahagurutse i Kigali mu gihe abandi bane aribo Kavita Phanuel, Mugisha Bonheur ‘Casemiro’, Kwizera Jojea na Buhake Twizere Clement bazahurira n’abandi i Lagos bagakomezanya urugendo rugana Uyo.
Biteganyijwe ko ikipe igera i Lagos saa 14h15 za Kigai (13h15 Lagos), ihahaguruke saa 17h00 za Kigali (16h00 za Lagos), mu gihe nigera Uyo icumbika muri hoteli yitwa IBOM Hotel Uyo.
Abakinnyi bahamagawe ariko bakaba batajyanye n’Amavubi, ni Niyo David ukinira Kiyovu Sport, Ishimwe Djabilu wa Etincelles basigaye kubera amahitamo y’umutoza, mu gihe Claude Kayibanda Smith ukinira Bedford FC yo mu Bwongereza we atageze mu Rwanda kubera imvune yagiriye mu mukino ikipe ye yakinnye mu mpera z’icyumweru gishize.





Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10