Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Inyamaswa zigeze kuzengereza ikiremwamuntu zongeye gutera ikikango i Burayi

radiotv10by radiotv10
05/09/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Inyamaswa zigeze kuzengereza ikiremwamuntu zongeye gutera ikikango i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Igaruka ry’inyamaswa z’ibirura mu bice bitandukanye ku Mugabane w’u Burayi, ryateye ikikango ku baturage ndetse no ku matungo boroye, aho ubuyobozi bw’uyu Mugabane bwavuze ko hagiye gushyirwaho ingamba.

Izi nyamaswa zigeze n’ubundi guteza akaga ku Mugabane w’u Burayi, aho ubuyobozi bwashyizeho ingamba zo kuzihiga no kuzica, ariko bigeze mu 1950, haza gushyirwaho ingamba zo kurengera izi nyamaswa na zo zari zisigaye ari ngerere.

Ibi byatumye izi nyamaswa zongera kororoka, ndetse ubu zimaze kuba nyinshi mu bice binyuranye byo kuri uyu Mugabane w’u Burayi.

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leye mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, yavuze ko igaruka ry’izi nyamaswa ryongeye gutera impungenge.

Yagize ati “Ubwiyongere bw’ibirura mu bice bimwe by’i Burayi, bwongeye kuzana akaga ku matungo ndetse no ku kiremwamuntu.”

Uyu muyobozi wa EU, ni umwe mu bazi ingaruka z’izi nyamaswa z’ibirura, aho muri Nzeri umwaka ushize, Ikirura kimwe cyagiye mu gace k’icyaro gatuyemo bamwe mu bo mu muryango we ko mu majyaruguru y’u Budage, kica umwe mu bo mu muryango we.

Abashinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bo bishimira igaruka ry’izi nyamaswa z’ibirura, bo babifata nk’amahirwe yo kuzakomeza kuringaniza urusobe rw’ibinyabuzima.

Kuva mu 1992 umuryango urengera inyamaswa, wemeje itegeko rirengera by’umwihariko ibirura, gusa von der Leyen yasabye “abategetsi gufata ingamba,” yongeraho kandi ko “Inteko Ishinga Amategeko ya EU yazishyizeho zizabafasha.”

Mu itangazo ry’Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze ndeste n’abahanga mu by’ubumenyi, gutanga imibare y’izi nyamaswa, bakazoherereza iyi Komisiyo kuri email bitarenze tariki 22 Nzeri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − four =

Previous Post

AMAFOTO: Amavubi yatangiye imyitozo yitegura gutsinda umukino utazagira icyo uhindura

Next Post

Ibyamenyekanye ku mbamutima z’ikirenga zagaragajwe n’umunyamahanga bahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyamenyekanye ku mbamutima z’ikirenga zagaragajwe n’umunyamahanga bahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Ibyamenyekanye ku mbamutima z’ikirenga zagaragajwe n’umunyamahanga bahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.