Monday, March 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iran itanze umuburo ku batekereza ko intambara izarangira vuba

radiotv10by radiotv10
09/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Iran itanze umuburo ku batekereza ko intambara izarangira vuba
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi wo hejuru muri Iran yatangaje ko intambara iri hagati y’iki Gihugu na Israel na Leta Zunze Ubumwe za America yinjiye mu ‘gihe gishya’, atera utwatsi ibivugwa ko ishobora kurangira vuba kandi yerekana ko hashobora kubaho kwihimura ku bikorwa remezo by’ingufu mu karere kose.

Uyu muyobozi yabwiye CNN mu butumwa bwe ku Cyumweru ko nta cyizere cy’uko intambara izarangira vuba nubwo hari abavuga ko atari ko bimeze.

Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje Israel igabye igitero cya rutura ku bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli gikomeye muri Iran.

Uyu muyobozi yagize ati “Intambara yinjiye mu gihe gishya kandi igitero ku bubiko bwa peteroli na lisansi bya Iran kizakemurwa no kwihimura kuzakorwa ku karere.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko Iran ishobora kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu mu minsi iri imbere, agaragaza ko hashobora kubaho ihungabana rikomeye ry’ibigo bya Gaze n’ibikomoka kuri peteroli byo mu karere.

Uyu muyobozi yagize ati “Iran ntizareka kugenzura Strait of Hormuz kugeza igihe igeze ku musaruro yifuza.” Anakomoza ko ibi bikorea bishobora kwerekeza ku nzira ikomeye inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli byinshi bicuruzwa ku isi.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko iki Gihugu cya Iran, ari cyo gifite mu biganza byacyo kugenda igihe iyi ntambara izarangira. Iyi ntambara yinjiye mu cyumweru cyayo cya kabiri, yadutse nyuma yuko Israel na USA bagabye ibitero ku wa 28 Gashyantare 2026, byahitanye abo mu nzego zo hejuru muri Iran barimo uwari Umuyobozi w’Ikirenga wayo, n’abo mu nzego za gisirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa

Next Post

Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

Related Posts

U Bushinwa buhaye ubutumwa America na Israel bashaka kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran

U Bushinwa buhaye ubutumwa America na Israel bashaka kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran

by radiotv10
09/03/2026
0

U Bushinwa buratangaza ko ishyirwaho rya Mojtaba Khamenei nk’Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran asimbuye se uherutse kwicwa, ari icyemezo kireba...

Breaking: Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Breaking: Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

by radiotv10
09/03/2026
0

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu wa Ayatollah Ali Khamenei uherutse kwicirwa mu bitero...

Iby’ingenzi bikubiye mu itangazo rihuriweho n’u Burayi na America ku bibera muri Congo

Iby’ingenzi bikubiye mu itangazo rihuriweho n’u Burayi na America ku bibera muri Congo

by radiotv10
06/03/2026
0

Itsinda Mpuzamahanga rihuriweho na Leta Zunze Ubumwe za America n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ryashyize hanze itangazo ku bibazo biri mu...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko abakomando ba AFC/M23 bajya kuburizamo imigambi iba icurwa na FARDC bakagaruka ntawubimenye

by radiotv10
06/03/2026
0

Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr Balinda Oscar yatangaje ko hari abasirikare b’abakomando b’iri huriro bari hafi ya Kisangani, bagaba ibitero...

Rurangiranwa Lionel Messi muri ‘White House’, Perezida Trump yagize icyo amuvugaho

Rurangiranwa Lionel Messi muri ‘White House’, Perezida Trump yagize icyo amuvugaho

by radiotv10
06/03/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ikipe ya Inter Miami ikinamo rurangiranwa Lionel Messi, yavuze...

IZIHERUKA

Bruce Melodie nyuma yo kwishimirwa n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi abateguje ibindi birori
IBYAMAMARE

Bruce Melodie nyuma yo kwishimirwa n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi abateguje ibindi birori

by radiotv10
09/03/2026
0

U Bushinwa buhaye ubutumwa America na Israel bashaka kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran

U Bushinwa buhaye ubutumwa America na Israel bashaka kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran

09/03/2026
Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

09/03/2026
Iran itanze umuburo ku batekereza ko intambara izarangira vuba

Iran itanze umuburo ku batekereza ko intambara izarangira vuba

09/03/2026
UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa

UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa

09/03/2026
Breaking: Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Breaking: Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

09/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bruce Melodie nyuma yo kwishimirwa n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi abateguje ibindi birori

U Bushinwa buhaye ubutumwa America na Israel bashaka kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran

Icyo Hon.Gatabazi avuga ku ifoto imaze imyaka 27 agaragaramo nk’umwe mu bagize ikipe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.