Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko igitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya kane, kizaba kuri Noheli.
Nyuma y’iminsi ishize amuritse album ye ya gatanu yahaye izina rya Hobe, uyu muhanzi Israel Mbonyi abinyujije ku rubuga rwe rwa X yemeje ko abantu bazataramana na we ku nshuro ya kane mu gitaramo ngarukamwaka yahaye izina ry’Icyambu.
Mu butumwa yanditse, uyu muhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yagize ati “Dufite Icyambu4 tariki ya 25 Ukuboza 2025.”
Uyu muramyi atangaje aya makuru nyuma yuko akomeje gushyira hanze indirimbo ziri kuri album ye nshya zirimo SITAMUACHA na UNKEBUKE.
Abakunzi b’uyu muhanzi ntibatinze kumugaragariza ko biteguye kongera gukora amateka yo kuzuza inyubako ya BK Arena, nubwo hari abadatinya kumusaba ko igitaramo cy’uyu mwaka cyabera muri Stade Amahoro.
Khamiss SANGO
RADIOTV10










