Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Itariki Bamporiki azasubirira imbere y’Urukiko yamenyekanye

radiotv10by radiotv10
01/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUTABERA
0
Itariki Bamporiki azasubirira imbere y’Urukiko yamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rukuru rwamaze gushyiraho itariki yo kuburanishaho ubujurire bwa Bamporiki Edouard wigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda, uherutse guhamwa n’ibyaha akurikiranyweho agakatirwa gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Bamporiki Edouard yahamijwe ibyaha akurikiranyweho mu mwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge wasomwe tariki 30 Nzeri 2022.

Uyu wahoze muri Guverinoma y’u Rwanda wari ufite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo, yatanze ubujurire bwe tariki 25 Ukwakira 2022 abushyikiriza Urukiko Rukuru rujuririrwa ibyemezo byafashwe mu nkiko zisumbuye.

Urukiko Rukuru rwajuririwe muri iki kirego kiregwamo Bamporiki, rwamaze gutangaza itariki ruzaburanishaho urubanza rw’ubujurire, ruzaba tariki 19 Ukuboza 2022.

Bamporiki yahamijwe ibyaha bibiri, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Uyu munyapolitiki ukiri muto wabaye n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yahagaritswe muri Guverinoma y’u Rwanda tariki 05 Gicurasi 2022, ubwo byavugwaga ko hari ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Ku mugoroba wo kuri iyo tariki 05 Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko “akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.”

Kuva icyo gihe, uyu mugabo yakomeje gufungirwa iwe ndetse akaba ari na ho yaturukaga ubwo yitabaga Urukiko mu maburanisha atandukanye yagiye yitabira.

Bamporiki wanasabye imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange nyuma yo guhagarikwa muri Guverinoma y’u Rwanda akanemera ko yahemutse akakira indonke, mu miburanire ye ntiyakanye ibyaha ashinjwa, ahubwo we n’Umunyamategeko we Me Habyarimana Jean Baptiste bakunze gusaba Urukiko ko rwamukatira igifungo gisubitse.

Ubwo Bamporiki yasabirwaga n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka 20, yavuze ko ari myinshi ku buryo aramutse ayimaze muri gereza ntacyo yaba agikoreye Igihugu cye kandi yumva agifite imbaraga zo kugikorera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + fifteen =

Previous Post

Gushaka abagore bakuze bafite amafaranga, umuvuno w’abasore bifuza gukira batavunitse

Next Post

IFOTO: Abaperezida b’Ibihugu bibiri bikomeye na ba Madamu bishimye bari gusangira umuvinyo

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa
AMAHANGA

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Abaperezida b’Ibihugu bibiri bikomeye na ba Madamu bishimye bari gusangira umuvinyo

IFOTO: Abaperezida b'Ibihugu bibiri bikomeye na ba Madamu bishimye bari gusangira umuvinyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.