Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Itoroka ry’uwabaye muyobozi ukomeye i Burundi ryatanzweho amakuru mashya

radiotv10by radiotv10
19/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Itoroka ry’uwabaye muyobozi ukomeye i Burundi ryatanzweho amakuru mashya
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko bivuzwe ko Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yatorotse Igihugu, agahungira muri Tanzania, Guverinoma y’iki Gihugu yemeje ko uyu munyapolitiki yabuze, mu gihe Ubushinjacyaha buri kumushakisha.

Inkuru y’itoroka rya Alain Guillaume Bunyoni, yatangiye kuvugwa kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, nyuma yuko ku wa Mbere ingo ze zisatswe n’inzego z’umutekano n’iz’iperereza kubera gukekwa ko hahishe amafaranga menshi.

Kuri uyu wa Kabiri, amakuru yavugaga ko Alain Guillaume Bunyoni yahunze Igihugu, akerecyeza muri Tanzania, ariko nta rwego rwa Leta rwari rwakabyemeje.

Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Medias Burundi, avuga ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Martin Niteretse yemereye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, ko Alain Guillaume Bunyoni yabuze.

Martin Niteretse yavuze ko Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Burundi buri gushakisha uyu munyapolitiki Alain Guillaume Bunyoni wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akaza gukurwa kuri uyu mwanya, nyuma yuko bivuzwe ko yari ari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Alain Guillaume Bunyoni uri mu banyapolitiki bigeze kugira ijambo rikomeye mu Burundi, yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Nzeri umwaka ushize wa 2022.

Icyo gihe yakuwe kuri uyu mwanya ukomeye mu rwego rwa Politiki, nyuma yuko we na Perezida Ndayishimiye bari bamaze iminsi baterana amagambo.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Polisi ndetse n’inzego zishinzwe ubutasi mu Burundi, zabyukiye ku rugo rwe, zisaka inzu ye, ubwo byakekwaga ko hari amafaranga menshi yabonye mu buryo butanoze, ahishe iwe.

Ubwo Alain Guillaume Bunyoni yakurwaga kuri uriya mwanya wa Minisitiri w’Intebe, hari abasesenguzi bo mu Burundi, bari bavuze ko muri iki Gihugu hari abayobozi bigize ibikomerezwa, bagakoresha ububasha bahabwa n’amategeko, mu kwigwizaho imitungo, kandi ko Perezida Evariste Ndayishimiye atabishyigikiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Umuhanzi nyarwanda wari wahuye n’isanganya ubu aramwenyura

Next Post

Umuraperi ugezweho mu Rwanda yamaze kwinjira mu bashoramari ba muzika

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuraperi ugezweho mu Rwanda yamaze kwinjira mu bashoramari ba muzika

Umuraperi ugezweho mu Rwanda yamaze kwinjira mu bashoramari ba muzika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.