Umufana ukomeye w’ikipe ya APR FC, akaba ari n’umuvugizi w’abafana bose, yanyomoje amakuru aherutse gukwirakwizwa ko yaba agiye kwerecyeza muri Rayon Sports, ashimangira ngo ntacyamukura kuri nyamukandagira mu kibuga kikasa imitutu.
Mugisha Frank uzwi nka Jangwani yabitangaje, ubwo Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahura n’abahagarariye abafana bayo mu nama yari igamije kubasobanurira imitegurire y’umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzahuza iyi kipe na Pyramids FC yo mu Misiri
Mu bitabiriye iyo nama, hagaragayemo Mugisha Frank uzwi nka Jangwani, umuvugizi w’abafana ba APR FC, wari umaze igihe afunze. Nyuma yo gufungurwa, yakiriwe mu byishimo bikomeye n’abafana b’iyi kipe y’Ingabo bamugaragarije ko bamushyigikiye nk’uko byari bisanzwe.
Jangwani, umwe mu bafana bakunzwe cyane mu Rwanda muri iki gihe, yashimiye Chairman wa APR, Brig Gen Deo Rusanganwa, amwizeza ko uyu mwaka bizaba byiza kurusha umwaka ushize ndetse anyomoza amakuru yari yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba agiye kwerekeza muri mukeba w’ibihe byose, Rayon Sports.
APR FC yanaboneyeho gutangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino aho itike ya make ari bihumbi bitanu (5000) naho ahandi ni bihumbi 10 Frw ahatwikiriye ibihumbi 20 Frw VIP na 30000 VVIP.


RADIOTV10