Umusore w’Umunyarwanda uzwi nka Jay Squeezer ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Kasuku Media, akaba azwiho gukora ibiganiro by’imyidagaduro ndetse n’ibyo kwamagana abarwanya u Rwanda yavuye muri USA aza gusura Igihugu cye.
Uyu musore usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ni umwe mu bazwi gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibiganiro bye bisekeje akunze gutangiramo ibitekerezo by’ibyo atekereza ku ngingo runaka.
Muri ibi biganiro biba birimo n’urwenya rwinshi, Kasuku Jay Squeezer agaruka ku ngingo ziba zitavugwaho rumwe ariko akazisobanura mu buryo bwe burimo amashyengo menshi.
Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10, yemeza ko uyu musore ari mu Rwanda kuva tariki 03 Kamena 2022 aho yaje gusura umuryango we usanzwe utuye mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali.
Jay Squeezer avuga ko nubwo ari mu Rwanda, ariko azakomeza gukora ibiganiro by’imyidagaduro asanzwe atambutsa ku mbuga nkorambaga ze ndetse ko yishimiye kuzabikora mu Gihugu cye.
Uyu musore wari umenyerewe mu biganiro by’urwenya, aherutse gutangaza ko yiyemeje guhangana n’abarwanya u Rwanda aho akomeje kubagenera ubutumwa mu mvugo ziba zirimo n’amagambo aremereye atapfa kuvugwa na buri wese.
RADIOTV10