Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Juno Kizigenza yasubiye ku ntebe y’ishuri

radiotv10by radiotv10
19/01/2022
in IMYIDAGADURO
0
Juno Kizigenza yasubiye ku ntebe y’ishuri
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bagezweho muri iyi minsi, yatangaje ko yatangiye kwiga Kaminuza, ahishura ko umubyeyi we yahoraga amubwira ko agomba kwiga kuko iby’umuziki ntacyo byamugezaho.

Kwizera Bosco Junior uzwi nka Juno Kizigenza uherutse gushyira hanze indirimbo yise Umufungo, yatangaje ko yatangiye amasomo muri Kaminuza.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Juno Kizigenza yagize ati “Natangiye kwiga Kaminuza ko bifite icyo bisobanuye kuri Mama Jubo (Uyu Mukecuru ntiyumva ukuntu ngo ibi bintu byo guceza byatuma ugafata utarize).”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ni uwa mbere ku ishuri. Munyifurize amahirwe masa.”

Juno Kizigenza yarangije amashuri yisumbuye muri 2019 mu bijyanye n’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) aho yigaga mu ishuri rya Ahagozo Shalom Youth Villages.

I am getting this college degree bcz it would mean the world to Mama Juno (Uyu Mukecuru ntiyumva ukuntu ngo ibi bintu byo guceza byatuma ugafata utarize)🤦🏾‍♂️
TODAY IS MY FIRST DAY AT SCHOOL 😱 Guys!! Wish me luck

— Juno Kizigenza 🐺 (@junokizigenza) January 19, 2022

Amakuru avuga ko Juno Kizigenza yatangiye kwiga muri Kaminuza ya Mount Kenya mu bijyanye n’ubucuruzi (Business Management).

Bamwe mu bahanzi bagiye bavugwaho gutangira amashuri ariko bakayacikiriza, gusa Juno Kizigenza we avuga ko adashobora gucikiriza iri shuri.

Yagize ati “Iyo ntangiye ibintu mba nabirangije. Nari nkumbuye kwiga, njye ntabwo nari umuswa, buriya abantu batinya kwiga baba ari baswa.”

Avuga kandi ko kuba atangiye amasomo bitazabangamira ibikorwa bye bya muzika kuko azajya yiga nijoro.

Ati “Nzajya nkora umuziki ku manywa, ku mugoroba nge kwiga nk’abandi bakozi bose.”

Juno Kizigenza yari aherutse kuvugwa cyane ubwo umuhanzikazi Ariel Wayz bavuzwe mu rukundo, bateranaga amagambo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko urukundo rwabo rwajemo urunturuntu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + fourteen =

Previous Post

Abanyarwanda 11 bafashwe bahungira muri Tanzania kubera inkingo za COVID bita ikimenyetso cya Satani

Next Post

Abaganirije Busyete wavuze ‘Kabaye’ bashobora gukurikiranwa-Sosiyete sivile iramagana abashakira indonke mu bafite ubumuga

Related Posts

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

In today’s digital world, streaming platforms have completely changed how musicians share their music and earn a living. Instead of...

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

by radiotv10
25/10/2025
0

Weekends are a time to relax, socialize, and enjoy the fruits of your hard work. But for many young professionals,...

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ uherutse gufungurwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo guhoza ku nkeke...

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

by radiotv10
24/10/2025
0

Kigali, Rwanda, the weekend is here, and Kigali is ready to shine! From laughter-filled comedy shows to rooftop parties, Amapiano...

IZIHERUKA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

27/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

27/10/2025
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abaganirije Busyete wavuze ‘Kabaye’ bashobora gukurikiranwa-Sosiyete sivile iramagana abashakira indonke mu bafite ubumuga

Abaganirije Busyete wavuze ‘Kabaye’ bashobora gukurikiranwa-Sosiyete sivile iramagana abashakira indonke mu bafite ubumuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.