Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Kapiteni wa Rayon yeruye agaragaza umucyo ku cyatumye igikombe kibaca mu myanya y’intoki

radiotv10by radiotv10
29/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Kapiteni wa Rayon yeruye agaragaza umucyo ku cyatumye igikombe kibaca mu myanya y’intoki

Photo/Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Rayon Sports ibuze igikombe cya Shampiyona ya 2024-2025 nyamara yarakunze kuyobora urutonde rw’agateganyo, Kapiteni wayo, Muhire Kevin yavuze ko bimwe mu byabiteye ari umwuka utari mwiza wagiye ubaho muri iyi kipe nko kwitana bamwana ndetse n’abakinnyi ntibashyigikirwe uko byari bikwiye.

Muhire Kevin yabitangarije RADIOTV10 kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi ku munsi wa nyuma wa Shampiyona y’u Rwanda ubwo Igikombe cyahabwaga nyiracyo, ari we APR FC, mucyeba w’iyi Kipe ya Rayon yatangiranye intego yo kuzacyegukana.

Nyuma y’umukino wa nyuma wa Rayon Sports yanabonyemo intsinzi y’igitego 1-0 itsinze Gorilla FC, Muhire Kevin yabajijwe icyabuze ngo iyi kipe abereye Kapiteni ibure igikombe nyamara yari igifitiye icyizere mu mizo ya mbere kubera uburyo yitwaye mu mikino yabanje, yavuze ko byatewe n’umwuka utari mwiza wagendaga uvuka muri iyi kipe.

Yagize ati “Hari igihe haba ibintu mu ikipe bitari byiza, iyo mu ikipe hajemo ngo ‘kanaka yakoze ibi n’ibi bitari byiza’ iyo ikipe ijemo ibice bibiri, iyo kipe intego ziba zatandukanye, navuga ko ku bwanjye ari byo byatwishe.”

Kapiteni wa Rayon Sports avuga ko ntako abakinnyi batagize ku ruhande rwabo bagatanga imbaraga zabo “ariko urebye ahandi aho bagombaga gushyigikirwa, ntibashyigikiwe nk’uko byari bikwiye, ni yo mpamvu tutageze ku ntego zacu.”

Muhire Kevin avuga ko ubundi umusaruro w’ikipe uba ugomba kwakirwa n’impande zose, ariko ko iyo batsindaga byishimirwaga n’ubuyobozi, ariko batsindwa hagashakwa abo byegekwaho.

Ati “Rero iyo ikipe itsinzwe hari igihe habaho abo babyegekaho, abandi bakavuga ngo ni kanaka wadutsindishije, ngo ni kanaka ibi n’ibi n’ibi, rero icyo gihe ikipe iba yacitsemo ibice bibiri.”

Ubwo Shampiyona yari iri kugana ku musozo, ubwo ikipe ya Rayon Sports yagendaga ibura intsinzi, ubuyobozi bwayo bwagiye buhagarika bamwe mu bakinnyi ndetse n’abatoza, barimo umutoza Mukuru Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, ndetse na Ayabonga Lebitsa wari Umutoza wongerera imbaraga kimwe n’umunyezamu wayo, Khadime N’diaye utarakoreshejwe mu mikino ya nyuma.

Muhire Kevin anenga ibi byemezo byagiye bifatwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, ati “Ikipe ntabwo ari umuntu, kuko uwo muntu uba waramuguze aje gutwara igikombe, rero iyo bitagenze neza nta mpamvu yo kumwegekaho ibintu ahubwo uba ugomba kumushyigikira ukamuba hafi kugira ngo ibyo atakoze neza azabikosore mu mikino itaha.”

Ikipe ya Rayon Sports kandi yanabuze igikombe cy’Amahoro, yari yagereye ku mukino wa nyuma ariko igatsinwa na mucyeba wayo, APR FC, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda itwaye ibikombe bitatu byose bikomeye mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe itariki y’Ibirori ‘KwitaIzina’ Abana b’Ingagi bizana mu Rwanda abazwi ku Isi

Next Post

Breaking: Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwatanze inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara muri Gaza

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Breaking: Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwatanze inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara muri Gaza

Breaking: Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwatanze inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara muri Gaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.