• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Kapiteni w’ikipe yo mu Rwanda iherutse kumuhagarika bwa mbere yabivuzeho

radiotv10by radiotv10
04/04/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Kapiteni w’ikipe yo mu Rwanda iherutse kumuhagarika bwa mbere yabivuzeho
Share on FacebookShare on Twitter

Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu uherutse guhagarikwa n’ikipe ya Kiyovu Sports abereye Kapiteni, yatangaje intandaro y’ihagarikwa rye, ndetse avuga ko yamaze gusaba imbabazi ubuyobozi bw’iyi kipe, ndetse ko yizeye ko buzamubabarira.

Mu kwezi gushize, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwahagaritse kapiteni w’iyi kipe, imikino itandatu isigaye ya Shampiyona.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavugaga ko iki cyemezo cyari gishingiye ku myitwarire idahwitse yari ikomeje kugaragara kuri uyu mukinnyi usanzwe akina hagati.

Mu kiganiro Sefu yagiranye na Radio 10, yavuze ko ibibazo yagiranye n’ubuyobozi bwa Kiyovu byatangiye mbere y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wari kuyihuza na Etoile de L’Est.

Icyo gihe Kiyovu Sports yahagaritse imyitozo ndetse Sefu akaba yarashinjwe kugumura bagenzi be, gusa we avuga ko atigeze abikora.

Uyu mukinnyi usanzwe anakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, avuga ko ahubwo ari we utera imbaraga abandi bakinnyi, iyo bagiye gukina.

Yavuze ko akimara guhagarikwa we na bagenzi be bari bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, bahise bakomereza mu mwiherero ariko nyuma yo kuvayo akaba yarahise afata umwanzuro wo gusaba imbabazi ubuyobozi bwa Kiyovu sports ndetse akaba yizeye ko azazihabwa kuko na we atishimiye kuba atari gukina.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + ten =

Previous Post

Uwabaye Perezida wa America ategerejwe mu Rwanda mu Kwibuka30

Next Post

Kigali: Hahishuwe amayeri yakoreshwaga n’abakoreraga ibitemewe byerekeye amabuye y’agaciro

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Kigali: Hahishuwe amayeri yakoreshwaga n’abakoreraga ibitemewe byerekeye amabuye y’agaciro

Kigali: Hahishuwe amayeri yakoreshwaga n’abakoreraga ibitemewe byerekeye amabuye y’agaciro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.