Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Kapiteni w’ikipe yo mu Rwanda iherutse kumuhagarika bwa mbere yabivuzeho

radiotv10by radiotv10
04/04/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Kapiteni w’ikipe yo mu Rwanda iherutse kumuhagarika bwa mbere yabivuzeho
Share on FacebookShare on Twitter

Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu uherutse guhagarikwa n’ikipe ya Kiyovu Sports abereye Kapiteni, yatangaje intandaro y’ihagarikwa rye, ndetse avuga ko yamaze gusaba imbabazi ubuyobozi bw’iyi kipe, ndetse ko yizeye ko buzamubabarira.

Mu kwezi gushize, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwahagaritse kapiteni w’iyi kipe, imikino itandatu isigaye ya Shampiyona.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavugaga ko iki cyemezo cyari gishingiye ku myitwarire idahwitse yari ikomeje kugaragara kuri uyu mukinnyi usanzwe akina hagati.

Mu kiganiro Sefu yagiranye na Radio 10, yavuze ko ibibazo yagiranye n’ubuyobozi bwa Kiyovu byatangiye mbere y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wari kuyihuza na Etoile de L’Est.

Icyo gihe Kiyovu Sports yahagaritse imyitozo ndetse Sefu akaba yarashinjwe kugumura bagenzi be, gusa we avuga ko atigeze abikora.

Uyu mukinnyi usanzwe anakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, avuga ko ahubwo ari we utera imbaraga abandi bakinnyi, iyo bagiye gukina.

Yavuze ko akimara guhagarikwa we na bagenzi be bari bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, bahise bakomereza mu mwiherero ariko nyuma yo kuvayo akaba yarahise afata umwanzuro wo gusaba imbabazi ubuyobozi bwa Kiyovu sports ndetse akaba yizeye ko azazihabwa kuko na we atishimiye kuba atari gukina.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Uwabaye Perezida wa America ategerejwe mu Rwanda mu Kwibuka30

Next Post

Kigali: Hahishuwe amayeri yakoreshwaga n’abakoreraga ibitemewe byerekeye amabuye y’agaciro

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Hahishuwe amayeri yakoreshwaga n’abakoreraga ibitemewe byerekeye amabuye y’agaciro

Kigali: Hahishuwe amayeri yakoreshwaga n’abakoreraga ibitemewe byerekeye amabuye y’agaciro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.