Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karasira wabitswe ari muzima yaje mu Rukiko na Bibiliya Abanyamategeko bamuvugaho ibitangaje

radiotv10by radiotv10
03/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Karasira wabitswe ari muzima yaje mu Rukiko na Bibiliya Abanyamategeko bamuvugaho ibitangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga haherutse gucicikana amakuru y’ibihuha ko Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, atakiriho, yaje mu Rukiko yitwaje igitabo cy’ibyahumetswe n’Imana, abanyamategeko be bongera kuvuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe, bamugereranya na Barafinda wigeze kujyanwa i Ndera.

Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye amakuru y’ibihuha yazamuwe na bamwe mu bakunze kuvuga nabi u Rwanda, ko Aimable Karasira yitabye Imana. Aya makuru yananyomojwe n’ubuyobozi mu Rwanda, nkuko byahamirijwe RADIOTV10.

Ibi bihuha bikurikiwe n’ikimenyetso nyirizina ko uyu mugabo wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ari muzima, aho kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata yitabye Urukiko.

Karasira Amaible yitabye Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rufite icyicaro i Nyanza, nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga urubanza rwe, rwiyambuye ububasha kuri rwo.

Aimable Karasira wageze mu cyumba cy’uru Rukiko, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yari yitwaje Bibiliya, ndetse yabona Abanyamakuru akayimanika, agaragaza ko Imana isumba byose.

Yunganiwe n’Abanyamategeko basanzwe bafite amazina azwi mu Rwanda, nka na Me Gatera Gashabana na Me Evode Kayitana.

Karasira yahise abwira Urukiko ko afite inzitizi, zirimo izishingiye ku burwayi, burimo agahinda gakabije yatewe n’amateka ashaririye yabaye mu Rwanda nka Jenoside Yakorewe Abatutsi, yamutwaye abo mu muryango we bose.

Yavuze kandi ko n’umuvandimwe we yari yarasigaranye na we afite uburwayi bwo mu mutwe, ku buryo na we byamugizeho ingaruka zikomeye mu mutwe.

Me Kayitana Evode wagaragarije Urukiko ko umukiliya we adakwiye gukorerwa uburyozwacyaha, kuko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Yifashishije urugero rw’undi Munyarwanda na we wari ufite ibyo yari akurikiranyweho ariko bikaza kugaragara ko afite uburwayi bwo mu mutwe, ari we Barafinda Sekikubo Fred, avuga ko uyu atajyanywe imbere y’Inkiko ahubwo ko yajyanywe kuvuzwa.

Me Kayitana Evode yagize ati “Barafinda yaravujwe aho yavugaga ibigambo bitandukanye birimo ko yatsinze amatora, ndetse umugore we ari First Lady, ndetse RIB ibuza Abanyamakuru kumuvugisha biraba, ubu ntakibazo afite, ari we na Karasira Aimable na we niko akwiye gufatwa.”

Muri iri buranisha kandi, Aimable Karasira yabwiye Abacamanza ko afite uburwayi bunyuranye burimo ako gahinda gakabije, indwara y’igisukari (Diabetes), kandi akaba afunzwe nabi.

Karasira wasabaga ko yarekurwa akabanza akavurwa, yasabye ko yahabwa uburenganzira akavurwa n’abaganga b’abanyamahanga kuko abo mu Rwanda ashobora kubabwira uburwayi bwe, ntibabwumve ngo kubera ubwoba.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo buvuge ku byatangajwe n’uruhande rw’uregwa, bwavuze ko Aimable Karasira arwaye koko, ariko ko agifite ubushobozi bw’abantu bazima.

Ubushinjacyaha bwashimangiraga ko Karasira atafatwa nk’umurwayi wo mu mutwe nkuko we n’abamwunganira babivuga, bwavuze ko ibyo kuba Karasira yabanza kuvuzwa, byasuzumwa n’Urukiko.

Urukiko rumaze kumva impaka z’impande zombi kuri izi nzitizi z’uregwa, rwahise rusubika urubanza, rutangaza ko ruzasoma icyemezo cyarwo ku wa Kane tariki 06 Mata 2023.

Karasira akurikiranyweho ibyaha birimo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho we yakunze kuvuga ko atahakana Jenoside kandi na we ari umwe mu bayirokotse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 4 =

Previous Post

Inkuru nziza ku batsindiye ‘Provisoire’ n’abateganya kuzikorera

Next Post

Kwibuka29: Hatangajwe ibizubahirizwa mu Cyunamo buri Muturarwanda akwiye kumenya

Related Posts

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwibuka29: Hatangajwe ibizubahirizwa mu Cyunamo buri Muturarwanda akwiye kumenya

Kwibuka29: Hatangajwe ibizubahirizwa mu Cyunamo buri Muturarwanda akwiye kumenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.