Wednesday, May 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karasira yabwiye Urukiko ko atazigera aburana atarakira uburwayi afite burimo ubwo mu mutwe

radiotv10by radiotv10
30/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Karasira yabwiye Urukiko ko atazigera aburana atarakira uburwayi afite burimo ubwo mu mutwe
Share on FacebookShare on Twitter

Aimable Karasira wagombaga gutangira kuburana mu mizi kuri uyu wa Mbere, yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana kuko afite uburwayi burimo ubwo mu mutwe ndetse ko adateze kuzabura mu gihe atarabukira.

Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ukurikiranyweho ibyaha birimo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukurura amacakubiri, yageze ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022.

Yageze ku Rukiko yambaye impuzankano y’abagororwa batarakatirwa y’iroza ari mu modoka isanzwe itwara imfungwa n’abagororwa yitwaje agafuka karimo inyandiko yifashisha.

Inteko y’Urukiko ikigera mu cyumba cyarwo, yabajije uregwa niba yiteguye kuburana, avuga ko atiteguye kuburana kubera uburwayi butandukanye burimo iy’Igisukari (Diabetes) ubw’amaso ndetse n’uburwayi bwo mu mutwe.

Aimable Karasira umaze umwaka atawe muri yombi, we na Me Gatera Gashabana umwuganira mu mategeko, bavuze ko atazigera aburana mu gihe atarakira ubu burwayi bwe.

Uregwa kandi yavuze ko yazanywe kuburana ku ngufu kuko nubundi nubwo yaje ariko atari yiteguye kuburana kuko arwaye ndetse ko amaze iminsi itatu adatora agatotsi.

Yavuze ko afunzwe mu buryo buteye agahinda ndetse ko akorerwa iyicaruboza, agakubitwa buri munsi ku buryo nubundi asa n’uwatangiye ibihano bityo ko nta mpamvu yo kwirirwa aburana.

Yagize ati “Nkorerwa iyicarubozo, n’ubu mfite isereri. Nta mpamvu yo kuburana kandi naratangiye ibihano.”

Ubushinjacyaha bwabajijwe icyo buvuga kuri iki cyifuzo cy’uregwa, bwavuze ko kuba uregwa arwaye akaba yifuza kusubikisha urubanza aregwamo, ari uburenganzira bwe.

Urukiko rwahise rwemeza ko uru rubanza  rusubikwa rukazasubukurwa tariki Indwi Nyakanga 2022.

Ubwo Aimable Karasira yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, na bwo we n’abanyamategeko bamwunganiraga, bari babwiye Urukiko afite uburwayi bwo mu mutwe bityo ko atari akwiye kuburanishwa atabanje kuvuzwa.

Ubusanzwe itegeko ryo mu Rwanda ntiryemera ko ufite uburwayi bwo mu mutwe aryozwa icyaha.

Aimable Karasira n’abamwunganira banagaragaje impapuro yafatiyeho imiti mu Bitaro binyuranye birimo ibisanzwe bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera.

Ubushinjacyaha bwakunze gutera utwatsi ubu burwayi bwo mu mutwe bwavugwaga na Aimable Karasira n’abamwunganira, bwavugaga ko uregwa afite ubwenge n’ubushishozi ndetse ko n’ibikorwa bigize ibyo akurikiranyweho, byumvikanagamo ubushishozi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mbadi says:
    4 years ago

    Karasira arwaye umutwe yatewe no kubura ,Ibiyobyabwenge.

    Reply

Leave a Reply to Mbadi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Hamenyekanye impamvu Leta yashyize ku isoko Laboratwari y’Igihugu ikora imiti iri i Huye

Next Post

Operasiyo Iranzi Jean Claude muri USA: Antha avuze ukuri kutari kuzwi

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

by radiotv10
13/05/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yemeje ko umusore w’imyaka 22 wavugwagaho ibikorwa bigayitse birimo gufata ku ngufu abagore...

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

by radiotv10
13/05/2026
0

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa avuga ko Igihugu cye kitari kugendera ku byakozwe na Leta Zunze Ubumwe za America byo...

Amafaranga Polisi y’u Rwanda yarangishaga yabonye nyirayo

Amafaranga Polisi y’u Rwanda yarangishaga yabonye nyirayo

by radiotv10
13/05/2026
0

Polisi y’u Rwanda yashyikirije amafaranga ibihumbi 500 Frw nyirayo nyuma yuko yari yayataye mu muhanda Remera-Giporoso mu Karere ka Gasabo...

Gen.Mamadi Doumbouya wa Guinea yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ugeze mu Rwanda mu bahategerejwe

Gen.Mamadi Doumbouya wa Guinea yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ugeze mu Rwanda mu bahategerejwe

by radiotv10
13/05/2026
0

Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo muri Afurika (Africa CEO Forum),...

Here are the major projects set to receive Rwf 7.7 trillion in Rwanda’s 2026/27 budget

Here are the major projects set to receive Rwf 7.7 trillion in Rwanda’s 2026/27 budget

by radiotv10
13/05/2026
0

Rwanda has revealed how it plans to spend more than Rwf7.7 trillion in the 2026/2027 budget, with billions expected to...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

by radiotv10
13/05/2026
0

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

13/05/2026
Hamenyekanye icyatumye umugore wa Perezida Macron amukubitira imbere ya camera

Hamenyekanye icyatumye umugore wa Perezida Macron amukubitira imbere ya camera

13/05/2026
Amafaranga Polisi y’u Rwanda yarangishaga yabonye nyirayo

Amafaranga Polisi y’u Rwanda yarangishaga yabonye nyirayo

13/05/2026
Amakuru mashya: DJ Toxxyk agiye gusubira imbere y’Urukiko

Amakuru mashya: DJ Toxxyk agiye gusubira imbere y’Urukiko

13/05/2026
Ibyo wamenya ku gitero cyarasiwemo Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi cyabaye mu myaka 45 ishize

Ibyo wamenya ku gitero cyarasiwemo Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi cyabaye mu myaka 45 ishize

13/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Operasiyo Iranzi Jean Claude muri USA: Antha avuze ukuri kutari kuzwi

Operasiyo Iranzi Jean Claude muri USA: Antha avuze ukuri kutari kuzwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

Hamenyekanye icyatumye umugore wa Perezida Macron amukubitira imbere ya camera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.