Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karasira yabwiye Urukiko ko atazigera aburana atarakira uburwayi afite burimo ubwo mu mutwe

radiotv10by radiotv10
30/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Karasira yabwiye Urukiko ko atazigera aburana atarakira uburwayi afite burimo ubwo mu mutwe
Share on FacebookShare on Twitter

Aimable Karasira wagombaga gutangira kuburana mu mizi kuri uyu wa Mbere, yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana kuko afite uburwayi burimo ubwo mu mutwe ndetse ko adateze kuzabura mu gihe atarabukira.

Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ukurikiranyweho ibyaha birimo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukurura amacakubiri, yageze ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022.

Yageze ku Rukiko yambaye impuzankano y’abagororwa batarakatirwa y’iroza ari mu modoka isanzwe itwara imfungwa n’abagororwa yitwaje agafuka karimo inyandiko yifashisha.

Inteko y’Urukiko ikigera mu cyumba cyarwo, yabajije uregwa niba yiteguye kuburana, avuga ko atiteguye kuburana kubera uburwayi butandukanye burimo iy’Igisukari (Diabetes) ubw’amaso ndetse n’uburwayi bwo mu mutwe.

Aimable Karasira umaze umwaka atawe muri yombi, we na Me Gatera Gashabana umwuganira mu mategeko, bavuze ko atazigera aburana mu gihe atarakira ubu burwayi bwe.

Uregwa kandi yavuze ko yazanywe kuburana ku ngufu kuko nubundi nubwo yaje ariko atari yiteguye kuburana kuko arwaye ndetse ko amaze iminsi itatu adatora agatotsi.

Yavuze ko afunzwe mu buryo buteye agahinda ndetse ko akorerwa iyicaruboza, agakubitwa buri munsi ku buryo nubundi asa n’uwatangiye ibihano bityo ko nta mpamvu yo kwirirwa aburana.

Yagize ati “Nkorerwa iyicarubozo, n’ubu mfite isereri. Nta mpamvu yo kuburana kandi naratangiye ibihano.”

Ubushinjacyaha bwabajijwe icyo buvuga kuri iki cyifuzo cy’uregwa, bwavuze ko kuba uregwa arwaye akaba yifuza kusubikisha urubanza aregwamo, ari uburenganzira bwe.

Urukiko rwahise rwemeza ko uru rubanza  rusubikwa rukazasubukurwa tariki Indwi Nyakanga 2022.

Ubwo Aimable Karasira yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, na bwo we n’abanyamategeko bamwunganiraga, bari babwiye Urukiko afite uburwayi bwo mu mutwe bityo ko atari akwiye kuburanishwa atabanje kuvuzwa.

Ubusanzwe itegeko ryo mu Rwanda ntiryemera ko ufite uburwayi bwo mu mutwe aryozwa icyaha.

Aimable Karasira n’abamwunganira banagaragaje impapuro yafatiyeho imiti mu Bitaro binyuranye birimo ibisanzwe bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera.

Ubushinjacyaha bwakunze gutera utwatsi ubu burwayi bwo mu mutwe bwavugwaga na Aimable Karasira n’abamwunganira, bwavugaga ko uregwa afite ubwenge n’ubushishozi ndetse ko n’ibikorwa bigize ibyo akurikiranyweho, byumvikanagamo ubushishozi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mbadi says:
    4 years ago

    Karasira arwaye umutwe yatewe no kubura ,Ibiyobyabwenge.

    Reply

Leave a Reply to Mbadi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 7 =

Previous Post

Hamenyekanye impamvu Leta yashyize ku isoko Laboratwari y’Igihugu ikora imiti iri i Huye

Next Post

Operasiyo Iranzi Jean Claude muri USA: Antha avuze ukuri kutari kuzwi

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Operasiyo Iranzi Jean Claude muri USA: Antha avuze ukuri kutari kuzwi

Operasiyo Iranzi Jean Claude muri USA: Antha avuze ukuri kutari kuzwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.