Mu mashusho n’amafoto, Umunyamerika Adonis Jovon Filer uherutse gukorana ibirori by’ubukwe na Kathia Uwase Kamali uzwi muri Mackenzies akaba n’umuvandimwe wa Miss Nishimwe Naomie, yagaragaje bari kugirana ibihe byiza mu kwezi kwa buki.
Ni amashusho n’amafoto byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na , Adonis Filer usanzwe ari umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya APR BBC, aho yavuze ko ari igice cya mbere (part 1) kigaragaza we n’umugore we Kathia bari mu kwezi kwa buki.
Mu kumusubiza nyuma yo gushyiraho aya mafoto n’amashusho, umugore we Kathia, yahise agira ati “Hey husband [cyangwa ati bite mugabo wanjye.”
Kathia Kamali na Adonis Filer bakoze ubukwe mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 05 Nzeri, mu birori byabanjirijwe no gusaba no gukwa na byo byabaye kuri uwo munsi, mu Mujyi wa Kigali.
Ni ibirori byitabiriwe n’imiryango n’inshuti z’aba bombi, zirimo abakinnyi hafi ya bose ba APR BBC bari baje gushyigikira mugenzi wabo Adonis wiyemeje kwibanira n’umukunzi we.
Ubu bukwe bwabo bwabaye nyum’amazi icyenda Adonis yambitse impeta asaba Kathia ko bazarushingana, aho yari yayimwambitse muri Mutarama.




RADIOTV10