Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Hatangiye urubanza rushinjwamo Polisi kwica umunyamakuru w’umunyamahanga

radiotv10by radiotv10
01/11/2023
in AMAHANGA
0
Kenya: Hatangiye urubanza rushinjwamo Polisi kwica umunyamakuru w’umunyamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Hatangiye urubanza ruregwamo Ishami rya Polisi rya GSU (General Service Unit) rishinjwa kwica rirashe umunyamakuru ukomoka muri Pakistan, wiciwe muri Kenya umwaka ushize.

Uyu munyamakuru witwa Arshad Sharif yishwe tariki 23 Ukwakira 2022, ubwo imodoka yari arimo yarengaga bariyeri yari irinzwe na Polisi mu mujyi wa Nairobi, bigatuma abapolisi bayirasaho urufaya rw’amasasu birangira amuhitanye.

Icyo gihe Polisi y’i Nairobi yasohoye itangazo ivuga ko ibabajwe n’urupfu rwa Sharif wishwe arashwe, ubwo imodoka ye yitiranywaga n’iyo polisi yari irimo ihiga bayikekaho gukoreshwa mu bikorwa byo gushimuta abana.

Uyu munyamakuru witabye Imana ku myaka 50 y’amavuko, yari amaze umwaka umwe ahunze Igihugu cye ashinjwa kukigambanira no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, hashingiwe ku biganiro yakoraga binenga imikorere y’ubutegetsi bwa gisirikare bwari bumaze imyaka isaga 75 mu Gihugu cye.

Yari ari muri Kenya nk’impunzi, nyuma yo guca muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu i Dubai, akahava yerecyeza mu Bwongereza, aho yaturutse ajya muri Kenya ari naho yaguye.

Itsinda ry’abakora iperereza ryo muri Pakistan ryari riherutse gutangaza ko iperereza bakoze ryagaragaje ko urupfu rwa Sharif rwari rwarateguriwe muri Pakistan, ku buryo bikekwa ko yishwe ku bushake.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 9 =

Previous Post

Ikipe ikinamo Rutahizamu uri kubica bigacika yamukoreye ikigaragaza ko imukomeyeho

Next Post

Umuriri w’imirwano muri Congo watumye hatekerezwa ikindi cyakorwa

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuriri w’imirwano muri Congo watumye hatekerezwa ikindi cyakorwa

Umuriri w’imirwano muri Congo watumye hatekerezwa ikindi cyakorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.