Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kenyatta wayoboye Kenya yagiye mu Burundi ku mpamvu z’ibyo muri DRC

radiotv10by radiotv10
04/11/2022
in MU RWANDA
1
Kenyatta wayoboye Kenya yagiye mu Burundi ku mpamvu z’ibyo muri DRC
Share on FacebookShare on Twitter

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, yagiye mu Burundi kuganira na Perezida Ndayishimiye Evariste uyoboye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, ku bibazo by’umutekano biri mu DRCongo.

Perezida Uhuru Kenyatta, yageze i Bujumbura kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022, aherekejwe n’Umunyamanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Mathuki.

Amakuru dukesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, avuga ko Uhuru Kenyatta wahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa byo gushaka amahoro mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yajyanywe mu Burundi no kuganira na Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye EAC, ku bibazo byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Ubwo we na Dr Peter Mathuki bageraga ku Kibuga Mpuzamahanga kitiriwe Melchior Ndadaye, bakiriwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Guverinoma y’u Burundi, Ezechiel Nibigira uherutse mu Rwanda aho yari yitabiriye imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Uhuru Kenyatta agiye mu Burundi kuganira na Ndayishimiye ku bibazo biri muri Congo, nyuma y’iminsi micye Kenya yoherejeyo ingabo zigiye mu butumwa bwa EAC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa DRCongo.

Muri iki cyumweru kandi havuzwe ko Abagaba Bakuru b’Ingabo zo mu Bihugu bigize EAC, bateganya guterana mu gihe cya vuba kugira ngo bige ku bibazo biri muri Congo.

Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango kandi, barateganya guhura na bo bakaganira ku nzira zo gushaka umuti w’ibi bibazo bimaze igihe mu Burasirazuba bwa DRC.

Uhuru Kenyatta yakiriwe na Evariste Ndayishimiye

Perezida Uhuru Kenyatta yaherekejwe na Dr Peter Mathuki

RADIOTV10

Comments 1

  1. Emradu Entertainment says:
    3 years ago

    Ohhh its gud things in Africa

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Inshingano z’ibanze z’Ingabo z’u Rwanda ntabwo ari ukurwana intambara- Perezida Kagame

Next Post

Hasobanuwe igipimo cyo kuba Ebola yagera mu Bihugu birimo u Rwanda

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo
AMAHANGA

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe igipimo cyo kuba Ebola yagera mu Bihugu birimo u Rwanda

Hasobanuwe igipimo cyo kuba Ebola yagera mu Bihugu birimo u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.