Kenyatta wayoboye Kenya yagiye mu Burundi ku mpamvu z’ibyo muri DRC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, yagiye mu Burundi kuganira na Perezida Ndayishimiye Evariste uyoboye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, ku bibazo by’umutekano biri mu DRCongo.

Perezida Uhuru Kenyatta, yageze i Bujumbura kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022, aherekejwe n’Umunyamanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Mathuki.

Izindi Nkuru

Amakuru dukesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, avuga ko Uhuru Kenyatta wahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa byo gushaka amahoro mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yajyanywe mu Burundi no kuganira na Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye EAC, ku bibazo byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Ubwo we na Dr Peter Mathuki bageraga ku Kibuga Mpuzamahanga kitiriwe Melchior Ndadaye, bakiriwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Guverinoma y’u Burundi, Ezechiel Nibigira uherutse mu Rwanda aho yari yitabiriye imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Uhuru Kenyatta agiye mu Burundi kuganira na Ndayishimiye ku bibazo biri muri Congo, nyuma y’iminsi micye Kenya yoherejeyo ingabo zigiye mu butumwa bwa EAC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa DRCongo.

Muri iki cyumweru kandi havuzwe ko Abagaba Bakuru b’Ingabo zo mu Bihugu bigize EAC, bateganya guterana mu gihe cya vuba kugira ngo bige ku bibazo biri muri Congo.

Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango kandi, barateganya guhura na bo bakaganira ku nzira zo gushaka umuti w’ibi bibazo bimaze igihe mu Burasirazuba bwa DRC.

Uhuru Kenyatta yakiriwe na Evariste Ndayishimiye

Perezida Uhuru Kenyatta yaherekejwe na Dr Peter Mathuki

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ohhh its gud things in Africa

Leave a Reply to Emradu Entertainment Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru