Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuzirange, bashyiraga ku isoko babanje gukoresha ibirango by’ibyiganano bakomeka ku macupa.
Aba bagabo barimo w’imyaka 29 y’amavuko n’undi w’imyaka 26, bafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, tariki 29 Nzeri 2023 mu Kagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Polisi y’u Rwanda yabafashe, ivuga ko biyemerera ari bo bakoraga ibyo binyobwa, bakanacurisha ibirango bisa n’iby’abandi bomekagaho, bakazigurisha nk’iz’uruganda biganiye ibirango.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na nyiri uruganda rwiganiwe ikinyobwa cyo mu bwoko bwa kambuca ruhereye mu Karere ka Bugesera.
Bafashwe basigaranye litilo 200, dore ko bari bamaze igihe kinini bakoresha ubu buryo mu gushyira ku isoko izi nzoga zitujuje ubuziranenge.
SP Sylvestre Twajamahoro yagize ati “Turashimira nyiri uru ruganda kuba yarakurikiranye amakuru y’abamwangirizaga izina ry’uruganda bakora inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse bakanifashisha ibirango akoresha bitewe no gutangira amakuru ku gihe bigatuma bafatwa.”
Aba bagabo bakimara gufatwa, bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakomeze iperereza.
RADIOTV10
Muraho Nahano iwacu barahari bakoresha ibyapa byurundi ruganda