Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Komisiyo y’misifurire muri FERWAFA yahagaritse abasifuzi bane  n’abakomiseri babiri kubera imyitwarire mibi

radiotv10by radiotv10
02/12/2021
in SIPORO
0
Komisiyo y’misifurire muri FERWAFA yahagaritse abasifuzi bane  n’abakomiseri babiri kubera imyitwarire mibi
Share on FacebookShare on Twitter

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 yiga ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi b’imikino (abasifuzi n’abakomiseri) mu marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA maze ifata imyanzuro ikurikira .

Nyuma y’uko hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’imisifurire mu Rwanda,Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA yahagaritse ;

  1. SEBAHUTU Yussuf : Komisiyo yasanze SEBAHUTU Yussuf wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje IPM WFC na GATSIBO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

  1. MUNYANEZA Jean Paul : Komisiyo yasanze MUNYANEZA Jean Paul wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje KAYONZA WFC na NASHO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

  1. NSABIMANA Céléstin : Komisiyo yasanze NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

  1. MUNEZA Vagne : Komisiyo yasanze MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

  1. RUHUMURIZA Justin : Komisiyo yasanze RUHUMURIZA Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

  1. NSABIMANA Claude : Komisiyo yasanze NSABIMANA Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

  1. MULINDANGABO Moïse : Inama ya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze MULINDANGABO Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League’’ wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

Komisiyo y’imisifurire yafashe ibi byemezo igendeye ku itegeko rigenga imisifurire mu FERWAFA mu ngingo ya karindwi (7) igika cya makumyabiri na rimwe (21).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 6 =

Previous Post

Rayon birongeye biranze inganya na Espoir yihagazeho ikayikuraho inota

Next Post

Kurandura SIDA ni inshingano yacu twese kandi igihugu cyacu gishimangira gahunda zo kuyirandura- Dr. Ngamije

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo
MU RWANDA

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kurandura SIDA ni inshingano yacu twese kandi igihugu cyacu gishimangira gahunda zo kuyirandura- Dr. Ngamije

Kurandura SIDA ni inshingano yacu twese kandi igihugu cyacu gishimangira gahunda zo kuyirandura- Dr. Ngamije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.