Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

radiotv10by radiotv10
27/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mikino ibiri Ikipe y’Igihugu Amavubi iherutse gukinira muri Sitade Amahoro, benshi mu bayirebye, binjiriye ubuntu ndetse bamwe ntibishyuye n’amafaranga y’urugendo. Haribazwa niba bidashobora gutuma ko abakunzi ba ruhago batora umuco wo kumva ko bagomba kureba imikino ku buntu.

Iyi mikino ibiri y’Amavubi, yatsinzwemo umwe wa Nigeria yayitsinze ibitego 2-0, inganya umwe na Lesotho, 1-1.

Muri iyi mikino yombi, abafana b’Amavubi bemerewe kwinjirira ubuntu kandi bitanga umusaruro, kuko Sitade barayuzuye ku mikino yombi.

Ku ruhande rumwe, wabonaga ntako bisa kubona igikorwa remezo kijyamo abantu ibihumbi 45 cyuzuyemo abafana b’ikipe y’Igihugu, bafana ndetse bikanatera imbaraga abakinnyi, ariko ku rundi ruhande hakibazwa niba bitaba ari ukumenyereza nabi abafana.

Mbere yuko Amavubi y’u Rwanda yakira Super Eagles ya Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAGA) na Minisiteri ya Siporo bari bashyizeho ibiciro aho kwinjira, amafaranga mae yari 1 000 Frw ku muzenguruko wo hejuru wa Stade, n’amafaranga 2 000 Frw ku muzenguruko wo hasi.

Icyakora ku munsi nyirizina w’umukino, abafana baje kumenyeshwa ko kwinjira muri sitade ari ubuntu, biza no gutuma hari bamwe mu bari baguze amatike mbere babura uko binjira bitewe n’uko hari abazaga nyuma bagasanga imyanya yabo yicawemo n’abinjiriye ubuntu bagasubira inyuma bagataha.

Nyuma y’ibi byari byabaye, abashinzwe iby’ibiciro n’amatike, bamenyesheje ko ufite itike atinjiriyeho ku mukino wa Nigeria, yazayibika akayinjiriraho ku mukino wa Lesotho ariko kandi ko n’udafite itike azemererwa kwinjira ku buntu mu myanya ya 1 000 Frw na 2000 Frw. Ibi ni ko byagenze, kuko umukino u Rwanda rwaraye runganyijemo na Lesotho igitego 1-1, abinjiye muri Sitade binjiriye ubuntu.

Ni byo koko imikino Amavubi yakinnye aba akeneye ubwitabire nk’ubwagaragaye kuri Nigeria na Lesotho, ariko ku rundi ruhande hari n’abakomeje kwibaza niba atari ukumenyereza nabi Abafana aho ubutaha hari imikino Amavubi azajya yishyuza abafana bakanga kugura amatike batekereza ko n’ubundi ku munsi wa nyuma bazinjirira ubuntu.

Kwinjira wishyuye muri sitade nyinshi hano mu Rwanda, bisa n’ibimaze kumenyerwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru ahanini baba binjiye bagiye gufana amakipe (clubs) yabo haba mu mikino ya shampiyona, iy’ibindi bikombe nk’icy’Amahoro ndetse n’imikino nyafurika.

Usibye iyi mikino ibiri ya Nigeria na Lesotho abafana binjiriye ubuntu muri Stade Amahoro, ku mukino wa CHAN wo kwishyura u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0, nabwo abafana bari binjiriye ubuntu ndetse no ku mukino u Rwanda rwanganyijemo na Nigeria 0-0.

Amavubi y’u Rwanda azongera gukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi tariki 01 Nzeri uyu mwaka ubwo azasura Super Eagles ya Nigeria, yongere asure Zimbabwe ku ya 08 z’uko kwezi, akazakurikizaho kwakira Benin i Kigali tariki 06 Ukwakira 2025.

Byari biryoshye kubona Sitade Amahoro yakira abantu 45 000 yakubise yuzuye
Amavubi aherutse gukina imikino ibiri

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Hongeye kugaragazwa ibituma abasirikare b’u Rwanda bavugwa imyato mu butumwa bajyamo

Next Post

Uwari Brigadier General mu Ngabo z’u Rwanda wanagize imyanya muri RDF yitabye Imana

Related Posts

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
22/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari Brigadier General mu Ngabo z’u Rwanda wanagize imyanya muri RDF yitabye Imana

Uwari Brigadier General mu Ngabo z’u Rwanda wanagize imyanya muri RDF yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.