Mu mikino ibiri Ikipe y’Igihugu Amavubi iherutse gukinira muri Sitade Amahoro, benshi mu bayirebye, binjiriye ubuntu ndetse bamwe ntibishyuye n’amafaranga y’urugendo. Haribazwa niba bidashobora gutuma ko abakunzi ba ruhago batora umuco wo kumva ko bagomba kureba imikino ku buntu.
Iyi mikino ibiri y’Amavubi, yatsinzwemo umwe wa Nigeria yayitsinze ibitego 2-0, inganya umwe na Lesotho, 1-1.
Muri iyi mikino yombi, abafana b’Amavubi bemerewe kwinjirira ubuntu kandi bitanga umusaruro, kuko Sitade barayuzuye ku mikino yombi.
Ku ruhande rumwe, wabonaga ntako bisa kubona igikorwa remezo kijyamo abantu ibihumbi 45 cyuzuyemo abafana b’ikipe y’Igihugu, bafana ndetse bikanatera imbaraga abakinnyi, ariko ku rundi ruhande hakibazwa niba bitaba ari ukumenyereza nabi abafana.
Mbere yuko Amavubi y’u Rwanda yakira Super Eagles ya Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAGA) na Minisiteri ya Siporo bari bashyizeho ibiciro aho kwinjira, amafaranga mae yari 1 000 Frw ku muzenguruko wo hejuru wa Stade, n’amafaranga 2 000 Frw ku muzenguruko wo hasi.
Icyakora ku munsi nyirizina w’umukino, abafana baje kumenyeshwa ko kwinjira muri sitade ari ubuntu, biza no gutuma hari bamwe mu bari baguze amatike mbere babura uko binjira bitewe n’uko hari abazaga nyuma bagasanga imyanya yabo yicawemo n’abinjiriye ubuntu bagasubira inyuma bagataha.
Nyuma y’ibi byari byabaye, abashinzwe iby’ibiciro n’amatike, bamenyesheje ko ufite itike atinjiriyeho ku mukino wa Nigeria, yazayibika akayinjiriraho ku mukino wa Lesotho ariko kandi ko n’udafite itike azemererwa kwinjira ku buntu mu myanya ya 1 000 Frw na 2000 Frw. Ibi ni ko byagenze, kuko umukino u Rwanda rwaraye runganyijemo na Lesotho igitego 1-1, abinjiye muri Sitade binjiriye ubuntu.
Ni byo koko imikino Amavubi yakinnye aba akeneye ubwitabire nk’ubwagaragaye kuri Nigeria na Lesotho, ariko ku rundi ruhande hari n’abakomeje kwibaza niba atari ukumenyereza nabi Abafana aho ubutaha hari imikino Amavubi azajya yishyuza abafana bakanga kugura amatike batekereza ko n’ubundi ku munsi wa nyuma bazinjirira ubuntu.
Kwinjira wishyuye muri sitade nyinshi hano mu Rwanda, bisa n’ibimaze kumenyerwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru ahanini baba binjiye bagiye gufana amakipe (clubs) yabo haba mu mikino ya shampiyona, iy’ibindi bikombe nk’icy’Amahoro ndetse n’imikino nyafurika.
Usibye iyi mikino ibiri ya Nigeria na Lesotho abafana binjiriye ubuntu muri Stade Amahoro, ku mukino wa CHAN wo kwishyura u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0, nabwo abafana bari binjiriye ubuntu ndetse no ku mukino u Rwanda rwanganyijemo na Nigeria 0-0.
Amavubi y’u Rwanda azongera gukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi tariki 01 Nzeri uyu mwaka ubwo azasura Super Eagles ya Nigeria, yongere asure Zimbabwe ku ya 08 z’uko kwezi, akazakurikizaho kwakira Benin i Kigali tariki 06 Ukwakira 2025.


Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10