Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Lague avuze icyo azakora mbere yo kugenda gishobora kuzasigira agahinda abafana ba Rayon

radiotv10by radiotv10
08/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Lague avuze icyo azakora mbere yo kugenda gishobora kuzasigira agahinda abafana ba Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Byiringiro Lague ukinira APR ariko akaba aherutse kugurwa n’ikipe yo muri Sweden, yavuze ko mbere yo kurira rutemikirere akerecyeza muri iki Gihugu, azabanza gutsinda Rayon Sports bafitanye umukino mu mpera z’iki cyumweru, akayisigira urwibutso.

Byiringiro Lague aherutse kugurwa na Sandvikens IF ikina mu Cyiciro cya Gatatu muri Sweden isanzwe ikinamo Umunyarwanda Mukunzi Yannick, uyimazemo igihe kigera ku myaka ine kuva yatandukana na Rayon Sports.

Uyu rutahizamu uri muri bacye beza u Rwanda rufite kugeza ubu, atangaza ko nubwo ari mu nzira zerecyeza ku Mugabane w’i Burayi, yifuza gusiga ahaye ibyishimo abakunzi b’ikipe ya APR FC kugeza magingo aya iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Yagize ati “Umukino uduhuza na Rayon Sports iteka ni umukino dutegura bitandukanye n’indi nubwo aba ari amanota atatu dushaka. Ni umukino buri wese aba ashaka kwitwaramo neza, ikindi ku bwanjye binkundiye nkatsinda igitego byaba ari ikintu cyiza cyane ko ari nayo ntego mfite mbere y’uko ngenda.”

Umukino ubumbatiye amateka akomeye muri shampiyona uhuza ayo makipe yombi uteganijwe ku iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, ukazabera kuri stade Huye Saa Cyenda z’amanywa.

Byiringiro kandi si ubwa mbere yaba yerecyeje ku mugabane w’i Burayi dore ko muri Nyakanga 2021, yagiye muri Neuchâtel Xamax FCS yo mu cyikiro cya Kabiri mu Busuwisi.

Byiringiro, watangiye gukinira APR FC guhera mu ntangiriro za 2018, yayigezemo avuye mu Intare FC mu gihe yakuriye muri Vision FC.

Abajijwe niba Umukinnyi Yannick Mukunzi yaba yaragize uruhare mu bijyanye no kwerecyeza muri Sweden, yasubije atazuyaje ati “Yego yabigizemo uruhare kuko twaraganiriye tuvugana buri kimwe bityo mfata umwanzuro wo kuyisinyira.”

Byiringiro Lague kandi yahishyuye ko we abona urwego rw’imikinire ye ruzazamuka kabone nubwo agiye mu cyiciro cya gatuta avuye mu cya mbere nyuma yo kubazwa niba ari wo wari umwanzuro mwiza wo gufata.

Ati “Ni byo koko ni mu cyiciro cya Gatatu ariko ndizera ko hazamfasha kuzamura urwego rw’imikinire yanjye kandi ntabwo intego yanjye ari ukuguma muri icyo cyiciro, ahubwo ndifuza ko hambere inzira inyerekeza ahakomeye kurushaho.”

Biteganijwe ko Byiringiro azerecyeza muri Sandvikens FC muri Sweden ku wa 15 Gashyantare 2023 nyuma y’iminsi itatu gusa umukino w’umunsi wa 19 urangiye.

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

LONI yohereje muri Congo itsinda ridasanzwe

Next Post

IFOTO: Umuhanzi w’ikirangirire yakiriwe n’umuyobozi ukomeye muri Uganda bahana Chance

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Umuhanzi w’ikirangirire yakiriwe n’umuyobozi ukomeye muri Uganda bahana Chance

IFOTO: Umuhanzi w’ikirangirire yakiriwe n’umuyobozi ukomeye muri Uganda bahana Chance

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.