Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo biyemeje kurandura akarengane gakorerwa bamwe muri bene wabo bazizwa ubwoko bwabo, wizeje Abanyamulenge kubabohora nyuma yuko General Makanika wari ukuriye umutwe wabo wa Twirwaneho, yivuganywe na FARDC.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, nyuma y’amasaha macye umutwe wa Twirwaneho wemeje urupfu rwa General Rukunda Michel uzwi nka Makanika, wishwe n’igitero cya Drone ya FARDC cyagabwe ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025.
Mu butumwa bwatanzwe na Lt Col Willy Ngoma kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, yagize ati “Mugende mubwire abatekereza ko bagiye gutsemba Abanyamulenge muri DRC, bibeshya.”
Lt Col Willy Ngoma yakomeje avuga ko Abanyamulenge ari Abanyekongo nk’abandi bose bakeneye kuba mu Gihugu cyabo bisanzuye.
Ati “Abanyamulenge ni Abanyekongo, bari mu Gihugu cy’abakurambere babo, ni abantu bamurikirwa n’umucyo rwa Nyagasani kandi bidatinze baratabarwa, babashe no kwidegembya mu Gihugu cyabo.”
Mu butumwa bwashyizwe hanze kuri uyu wa Kane n’Umutwe wa Twirwaneho usanzwe urwanira uburenganzira bw’Abanyamulenge, ubwo wavugaga ku rupfu rwa General Makanika, wahamagariye Abanyamulenge bose yaba abari mu Gihugu no hanze yacyo, gukomeza gushyigikira ibikorwa bya Twirwaneho kugira ngo ibashe kuranduka akarengane kakomeje gukorerwa abo muri ubu bwoko bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.
Uyu mutwe wavuze ko urupfu rwa Makanika rudakwiye kugira uwo ruca intege, ahubwo ko rukwiye kuba imbarutso yo gukomeza urugamba rwo kwibohora, no guca aka karengane gakorwa n’ubutegetsi bwa Congo.
RADIOTV10