• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagize icyo isezeranya Abanyamulenge nyuma y’urupfu rwa General Makanika

radiotv10by radiotv10
21/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yagize icyo isezeranya Abanyamulenge nyuma y’urupfu rwa General Makanika
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo biyemeje kurandura akarengane gakorerwa bamwe muri bene wabo bazizwa ubwoko bwabo, wizeje Abanyamulenge kubabohora nyuma yuko General Makanika wari ukuriye umutwe wabo wa Twirwaneho, yivuganywe na FARDC.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, nyuma y’amasaha macye umutwe wa Twirwaneho wemeje urupfu rwa General Rukunda Michel uzwi nka Makanika, wishwe n’igitero cya Drone ya FARDC cyagabwe ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025.

Mu butumwa bwatanzwe na Lt Col Willy Ngoma kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, yagize ati “Mugende mubwire abatekereza ko bagiye gutsemba Abanyamulenge muri DRC, bibeshya.”

Lt Col Willy Ngoma yakomeje avuga ko Abanyamulenge ari Abanyekongo nk’abandi bose bakeneye kuba mu Gihugu cyabo bisanzuye.

Ati “Abanyamulenge ni Abanyekongo, bari mu Gihugu cy’abakurambere babo, ni abantu bamurikirwa n’umucyo rwa Nyagasani kandi bidatinze baratabarwa, babashe no kwidegembya mu Gihugu cyabo.”

Mu butumwa bwashyizwe hanze kuri uyu wa Kane n’Umutwe wa Twirwaneho usanzwe urwanira uburenganzira bw’Abanyamulenge, ubwo wavugaga ku rupfu rwa General Makanika, wahamagariye Abanyamulenge bose yaba abari mu Gihugu no hanze yacyo, gukomeza gushyigikira ibikorwa bya Twirwaneho kugira ngo ibashe kuranduka akarengane kakomeje gukorerwa abo muri ubu bwoko bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

Uyu mutwe wavuze ko urupfu rwa Makanika rudakwiye kugira uwo ruca intege, ahubwo ko rukwiye kuba imbarutso yo gukomeza urugamba rwo kwibohora, no guca aka karengane gakorwa n’ubutegetsi bwa Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

M23 yongeye kugaragaza ibyo ubutegetsi bwa Congo bukora bitazubugwa amahoro

Next Post

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku bihano America yafatiye General (Rtd) James Kabarebe

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku bihano America yafatiye General (Rtd) James Kabarebe

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku bihano America yafatiye General (Rtd) James Kabarebe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.