Wednesday, May 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yatanze amakuru arambuye ku bisasu biremereye byarashwe na FARDC mu gace gatuwemo n’abaturage

radiotv10by radiotv10
28/05/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yatanze amakuru arambuye ku bisasu biremereye byarashwe na FARDC mu gace gatuwemo n’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 urashinja igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abagifasha, kurasa ibisasu bya rutura mu gace gatuwemo n’abaturage, bigahitana abasivile b’inzirakarengane umunani barimo umwana w’umwaka umwe.

Ni ibitero byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, mu masaaha asatira saa sita z’amanywa, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

Mu butumwa bugaragaza uko urugamba rwari rwifashe kuri uyu wa Mbere, Lawrence Kanyuka yavuze ko “Uruhande rwishyize hamwe rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, rugizwe na FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi ndetse n’iza SADC, bishe inzirakarengane umunani, banakomeretsa abandi 9 mu bitero byarasiwemo ibisasu bya rutura mu bice bituwemo n’abaturage benshi bya Kikuku no mu bice bihakikije.”

Lawrence Kanyuka kandi yanagaragaje amazina y’abaturage b’abasivile baburiye ubuzima bwabo muri ibi bitero bya FARDC imaze igihe ifatanyije n’igisirikare cy’u Burundi n’icya SADC ndetse n’umutwe wa FDLR.

Muri aba bahitanywe n’ibi bisasu, harimo umwana w’umwana umwe (1), ndetse n’undi w’imyaka itandatu (6), hakabamo kandi n’umusaza w’imyaka 65.

Ni mu gihe abandi batanu bari hagati y’imyaka 30 na 45 biganjemo ab’igitsinagabo, kuko harimo abagabo bane n’uw’igitsinagore umwe.

Lawrence Kanyuka kandi yanatangaje urutonde rw’abantu icyenda (9) bakomerekeye muri iki gitero cy’ibitwaro biremereye, barimo uruhinja rw’ukwezi kumwe ndetse n’umwana w’imyaka itatu (3).

Ni mu gihe kandi ibi bisasu, byanasenye inzu enye (4) z’abaturage bo muri aka gace ka Kikuku kibasiwe muri ibi bitero bya FARDC.

Lawrence Kanyuka ati “Twamaganye twivuye inyuma ibi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu kandi biteye isoni. Ubwicanyi bukomeje gukorwa n’uruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, bukomeza kugira ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.”

Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko kuba umuryango mpuzamahanga ukomeje guceceka ntugire icyo ukora kuri ibi bikorwa, M23 yo itazaterera agati mu ryinyo ahubwo ko izakomeza inshingano zayo zo kurinda ubuzima bw’abaturage bugarijwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − thirteen =

Previous Post

Menya impamvu u Rwanda rwongereye umubare w’abasirikare bari muri Mozambique

Next Post

Huye: Abishoye mu bikorwa bitemewe baravugwaho n’urugomo rurembeje abaturage

Related Posts

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yakiriye i Vatican umukinnyi wa mbere ku Isi mu mukino...

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe inama izahuriramo Perezida wa Ukrayine, Volodymyr Zelenskyy, na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bagomba guhurira i Ankara muri...

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

by radiotv10
14/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko bukomeje umukwabu wo guhiga bukware no gufata abarwanyi ba FDLR, aba Wazalendo n’aba FARDC bakihishe...

AFC/M23 yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’uwo iherutse guha inshingano

AFC/M23 yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’uwo iherutse guha inshingano

by radiotv10
14/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rwa Gasinzira Gishinge Juvenal wari uherutse kugirwa Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu y’Epfo...

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

by radiotv10
12/05/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rivuga ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje gukorana n’imitwe irimo uwa FDLR ugambiriye guhungabanya...

IZIHERUKA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV
AMAHANGA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

14/05/2025
Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

14/05/2025
Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

14/05/2025
Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

14/05/2025
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

14/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Abishoye mu bikorwa bitemewe baravugwaho n’urugomo rurembeje abaturage

Huye: Abishoye mu bikorwa bitemewe baravugwaho n’urugomo rurembeje abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.