Madamu Jeannette Kagame witabiriye igitaramo ngarukamwaka cya Chorale de Kigali, cyo kwinjiza abantu muri Noheli, yavuze ko wari umugoroba wuzuye umunezero.
Iki gitaramo kizwi nka ‘Christmas Carols Concert’ kibaye ku nshuro ya 12, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.
Nyuma yo kwitabira iki gitaramo, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko iki gihe igitaramo cyabereye wari “Umugoroba wuzuye umunezero n’ibyishimo.”
Ni igitaramo kandi cyitabiriwe n’abo mu buyobozi bw’inzego bwite za Leta, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ndetse na Jean Claude Musabyimana wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba aherutse kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Ni igitaramo kandi cyitabiriwe n’abo mu nzego z’amadini n’amatorero, barimo Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda.
Muri iki gitaramo ngarukamwaka kibaye ku nshuro yacyo ya 12, Chorale de Kigali kandi yanizihizaga imyaka 58 imaze ibayeho, aho umuyobozi wayo, Hodari Jean Claude wavuze ko bishimira intambwe bakomeje gutera.
Yagize ati “Muri ubwo bukure bw’imyaka tumaze, iki gitaramo ubu ni icya 12, ndizera ko ubu muri kubona hari ikirutaho kurushaho umwaka ushize. Ni igitaramo gihuza abantu, kandi turabifuriza ibyiza, kandi turifuza ko cyakomeza.”
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoni Karidinali Kambanda, na we yashimiye uburyo iki gitaramo cyagenze kuko cyasendereje ibyishimo mu bakitabiriye.
Karidinali Kambanda yagize ati “Turagusaba ngo ibi byishimo bitahe mu mitima yacu, mu ngo zacu, no ku Isi, kugira ngo urukundo, amahoro n’ibyishimo umuvandimwe yatuzaniye bikwire hose.”
Muri iki gitaramo, Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo nyinshi zayo zisanzwe zizwi na benshi, ndetse n’izindi ndirimbo zamenyekanye cyane zirimo iyo mu Kiswahili izwi nka ‘Atawale’ yanyuze benshi kubera uburyo bayiririmbye.
RADIOTV10