Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya gahunda y’uko abakinnyi bakina hanze bazagera mu Rwanda mu mwiherero

radiotv10by radiotv10
21/05/2024
in FOOTBALL, SIPORO
2
Menya gahunda y’uko abakinnyi bakina hanze bazagera mu Rwanda mu mwiherero
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko abakinnyi b’Amavubi bakina imbere mu Gihugu batangiye umwiherero, hamenyekanye na gahunda y’uko abakina hanze bazagenda bagera mu Rwanda, bamaze kubimburirwa na Rubanguka Steve ukina muri Arabia Saudite.

Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, ubwo abakinnyi basanzwe bakina imbere mu Gihugu berecyezaga i Bugesera.

Ni umwiherero wo kwitegura imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Benin na Lesotho mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ku ikubitiro, Rubanguka Steve usanzwe akina muri Arabia Saudite yabaye umukinnyi wa mbere ukina hanze wasanze bagenzi, aho yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, ndetse akaba yanakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

Biteganyijwe kandi ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Maes Dylan Georges, na we agera mu Rwanda na we yitabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu.

Abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bategerejwe, ni Sibomana Patrick Papy ukina muri Gor Mahia muri Kenya uzagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, mu gihe kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha hategerejwe Djihad Bizimana ukina muri Ukraine akaba asanzwe ari na Kapiteni w’ikipe y’Igihugu.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha kandi, hazagerera na Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi, Ntwari Fiacre ukina TS Galaxy, Hakim Sahabo ukinira Standard de Liege, Nshuti Innocent ukina muri USA Ndetse na Gitego Arthur ukinira AFC Leopard yo muri Kenya.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izahaguruka mu Rwanda tariki 02 Kamena 2024 yerecyeza muri Cote D’Ivoire aho izakinira umukino uzayihuza na Benin tariki 06 Kamena 2024, ndetse ikazanahita ijya muri Afurika y’Epfo aho izakinira na Lesotho tariki 11 Kamena 2024.

Rubanguka Steve yamaze kugera mu Rwanda ahita anatangira imyitozo

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Comments 2

  1. MAKANAKI says:
    1 year ago

    Good ,
    Iphoto yinkuru ndabonaho Nirisarike ? Ni Kuki Atagihamagarwa kd Yitwara neza? Cg yarasezeye kuri equipe National?!

    Murakoze

    Reply
    • Vierra says:
      1 year ago

      Yegowe uriyamuhungu
      nirisariki salom arazira iki?

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − one =

Previous Post

Indege yari itwaye abagenzi 211 yavaga mu Bwongereza igiye Singapore yagiriye ikibazo mu kirere

Next Post

Perezida Kagame yavuze igikwiye gutekerezwaho igihe hari Igihugu cyabayemo ‘Coup d’Etat’

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yavuze icyatumye hashoboka umuti ushaririye wo kumvisha Abarokotse Jenoside gutanga imbabazi

Perezida Kagame yavuze igikwiye gutekerezwaho igihe hari Igihugu cyabayemo 'Coup d’Etat'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.