Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Menya ibikubiye mu ibaruwa The Ben yandikiye Urukiko rwaburanishije umunyamakuru Fatakumavuta

radiotv10by radiotv10
07/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Menya ibikubiye mu ibaruwa The Ben yandikiye Urukiko rwaburanishije umunyamakuru Fatakumavuta
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi The Ben wagarutsweho mu rubanza ruregwamo Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta akaba ari mu batanze ikirego, yandikiye Urukiko rwaburanishije uyu munyamakuru amusabira imbabazi, amusabira gufungurwa.

Mu rubanza ku ifunga ry’agateganyo rwabaye ku wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024, Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyagezweho mu iperereza kuri Fatakumavuta, birimo amagambo asebanya yagiye akoresha mu bihe bitandukanye, aho yayavugaga ku bantu banyuranye barimo umuhanzi The Ben.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko The Ben ari mu batanze ikirego, bwavuze ko Fatakumavuta abinyujije mu biganiro byatambukaga kuri YouTube na X, yavuze ko “Ubukwe bwa The Ben buzabamo akavuyo” ndetse ko atazi kuririmba.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije ku ifunga ry’agateganyo uyu munyamakuru, kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024,  rwafashe icyemezo ko agomba gukurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30.

Gusa hagaragaye ibaruwa yanditswe n’Umuhanzi The Ben asabira imbabazi uyu munyamakuru wamuvuzeho amagambo asebanya.

Muri iyi baruwa yanditswe tariki 05 Ugushyingo 2024, ikanashyirwaho umukono na Noteri witwa David, The Ben atangira agaragaza umwirondoro we, akagira ati “Nandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mbamenyesha ko ntanze imbabazi ku makosa yankoreye nkaba nsaba

ko Sengabo Jean Bosco ‘Fatakumavuta’ yarekurwa.”

Kuri uyu wa Gatatu kandi mbere gato yuko Urukiko rufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Fatakumavuta, The Ben yari yatambukije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, na bwo avuga ko yababariye uyu munyamakuru.

Mu butumwa bwe, The Ben yari yagize ati “nahisemo urukundo, nahisemo kubabari. Nubwo amagambo yawe yankomerekeje bikomeye, ariko ndagusengera ngo ubone gutabarwa n’amahoro. Fata, ndagusengera ngo urekurwe mu nzira nziza. Kandi nizeye ko urukundo ruzayobora amahoro y’ahazaza hawe.”

Nyuma y’iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze, uregwa n’umunyamategeko we, bafite iminsi itanu yo kukijuririra, ndetse mu gihe babihitamo, bakaba bakoresha iyi baruwa yanditswe na The Ben.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 10 =

Previous Post

Sadate yahaye isezerano Aba-Rayon ry’ibyo bamaze imyaka myinshi banyotewe

Next Post

Umuhanzi wamamaye muri muzika Nyarwanda yateguje abakunzi icyo abahishiye

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi wamamaye muri muzika Nyarwanda yateguje abakunzi icyo abahishiye

Umuhanzi wamamaye muri muzika Nyarwanda yateguje abakunzi icyo abahishiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.