Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Menya ukuri ku makuru yavugwaga ko Miss Muheto yongeye gutabwa muri yombi

radiotv10by radiotv10
19/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Menya ukuri ku makuru yavugwaga ko Miss Muheto yongeye gutabwa muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko havuzwe amakuru ko Muheto Nshuti Divine wabaye Nyampinga w’u Rwanda, yongeye gutabwa muri yombi nanone afashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, aya makuru yanyomojwe, byemezwa ko ari ibihuha.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yavugaga ko uyu mukobwa wabaye Miss Rwanda wa 2022 yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’ibyumweru bibiri gusa afunguwe.

Umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad uri mu ba mbere batangaje aya makuru aho yavugaga ko ari ayo ari kumvana abantu, yavugaga ko uyu mukobwa yongeye gufatwa atwaye imodoka yanyoye ibisindisha birengeje igipimo.

Gusa Umuvugizi Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yahakanye aya makuru, nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Igihe kivuga ko yakimenyesheje ko aya makuru ari ibihuha.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 kandi yemeza ko Miss Muheto Nshuti Divine, atatawe muri yombi, ndetse ko aho aria meze neza ntakibazo afite.

Miss Muheto kandi yabwiye ikinyamakuru MIE Empire ko na we yumvise aya makuru ari kumuvugwaho, ariko ko atari ukuri.

Yagize ati “Ndi amahoro, ndaho ndakomeye, ndashima Imana ni ukuri, ndashima Imana rwose. Ntabwo mfuze, ibyo bindi byose sinzi aho biri kuva, sinzi n’aho biri guturuka, sinzi n’uwabizanye ariko byose ni ibihuha. Ni ibihuha by’abantu bamwe na bamwe bataba bifuza ibyiza cyangwa iterambere ry’umuntu, ariko ndi amahoro.”

Tariki 06 Ugushyingo 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Nshuti Muheto Divine icyaha cyo gutwara ikinyabiziga adafite uruhushya rwa burundu yari akurikiranyweho, rumukatira igifungo cy’amezi atatu asubitse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw.

Ni nyuma yuko tariki 29 Ukwakira 2024 Palisi y’u Rwanda yari yatangaje ko uyu mukobwa yari ari mu maboko y’uru rwego aho yari akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, ndetse no kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

Miss Muheto avuga ko atazi ahaturutse aya makuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 18 =

Previous Post

Umusore waregwaga kubahuka Perezida Museveni akoresheje TikTok yakatiwe

Next Post

Congo: Hatangiye guterana amagambo hagati ya Guverinoma n’abadakozwa umugambi wa Tshisekedi utavugwaho rumwe

Related Posts

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

by radiotv10
22/11/2025
0

Murindahabi Irene usanzwe areberera inyungu abaririmbyi Vestine na Dorcas, yavuze ko ubutumwa buherutse gutambuka ku rubuga nkoranyambaga rw’umwe muri aba...

Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

by radiotv10
22/11/2025
0

Kyra Nkezabera, whose parents include a Rwandan father and a Belgian mother, has reached the final round of the Miss...

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco yatanze umucyo ku byatumye hari abakeka ko yaba yarabeshye abantu igihe kinini ko atabona, avuga ko amashusho...

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

by radiotv10
21/11/2025
0

Kyra Nkezabera ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, uri guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi (Miss Belgium), yageze mu cyiciro cya...

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

by radiotv10
19/11/2025
0

Umuhanzi Bill Ruzima wari uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yamaze kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye cyanyuzemo abandi...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Hatangiye guterana amagambo hagati ya Guverinoma n’abadakozwa umugambi wa Tshisekedi utavugwaho rumwe

Congo: Hatangiye guterana amagambo hagati ya Guverinoma n’abadakozwa umugambi wa Tshisekedi utavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.