Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Menya ukuri ku makuru yavugwaga ko Miss Muheto yongeye gutabwa muri yombi

radiotv10by radiotv10
19/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Menya ukuri ku makuru yavugwaga ko Miss Muheto yongeye gutabwa muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko havuzwe amakuru ko Muheto Nshuti Divine wabaye Nyampinga w’u Rwanda, yongeye gutabwa muri yombi nanone afashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, aya makuru yanyomojwe, byemezwa ko ari ibihuha.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yavugaga ko uyu mukobwa wabaye Miss Rwanda wa 2022 yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’ibyumweru bibiri gusa afunguwe.

Umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad uri mu ba mbere batangaje aya makuru aho yavugaga ko ari ayo ari kumvana abantu, yavugaga ko uyu mukobwa yongeye gufatwa atwaye imodoka yanyoye ibisindisha birengeje igipimo.

Gusa Umuvugizi Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yahakanye aya makuru, nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Igihe kivuga ko yakimenyesheje ko aya makuru ari ibihuha.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 kandi yemeza ko Miss Muheto Nshuti Divine, atatawe muri yombi, ndetse ko aho aria meze neza ntakibazo afite.

Miss Muheto kandi yabwiye ikinyamakuru MIE Empire ko na we yumvise aya makuru ari kumuvugwaho, ariko ko atari ukuri.

Yagize ati “Ndi amahoro, ndaho ndakomeye, ndashima Imana ni ukuri, ndashima Imana rwose. Ntabwo mfuze, ibyo bindi byose sinzi aho biri kuva, sinzi n’aho biri guturuka, sinzi n’uwabizanye ariko byose ni ibihuha. Ni ibihuha by’abantu bamwe na bamwe bataba bifuza ibyiza cyangwa iterambere ry’umuntu, ariko ndi amahoro.”

Tariki 06 Ugushyingo 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Nshuti Muheto Divine icyaha cyo gutwara ikinyabiziga adafite uruhushya rwa burundu yari akurikiranyweho, rumukatira igifungo cy’amezi atatu asubitse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw.

Ni nyuma yuko tariki 29 Ukwakira 2024 Palisi y’u Rwanda yari yatangaje ko uyu mukobwa yari ari mu maboko y’uru rwego aho yari akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, ndetse no kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

Miss Muheto avuga ko atazi ahaturutse aya makuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + eleven =

Previous Post

Umusore waregwaga kubahuka Perezida Museveni akoresheje TikTok yakatiwe

Next Post

Congo: Hatangiye guterana amagambo hagati ya Guverinoma n’abadakozwa umugambi wa Tshisekedi utavugwaho rumwe

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Hatangiye guterana amagambo hagati ya Guverinoma n’abadakozwa umugambi wa Tshisekedi utavugwaho rumwe

Congo: Hatangiye guterana amagambo hagati ya Guverinoma n’abadakozwa umugambi wa Tshisekedi utavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.