Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Constant Mutamba weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera muri Repubuklika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ibyaha byo kunyereza amafaranga ya Leta akurikiranyweho, yavuze ko kujyanwa mu bucamanza kwe ari umugambi wacuriwe i Kigali mu Rwanda.

Constant Mutamba watanze ubwegure bwe hirya y’ejo hashize tariki 17 Kamena 2025, nyuma yuko atangiye gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rusesa Imanza kuri miliyoni 19 USD aregwa kunyereza.

Ikinyamakuru Info 27 kivuga ko mu ibarurwa y’ubwegure Mutamba yashyikirije Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi; ivuga ko ibiri kumubaho byose ari umugambi wa politiki “wacuriwe i Kigali” ugashyigikirwa na bamwe mu bo mu Gihugu cye cya Congo, ngo kubera kuba yari afite umuhate wo kurwanya AFC/M23 ngo no kuburizamo amavugurura yari ari gukora mu nzego z’ubutabera.

Yagize ati “Nari nihaye intego yo kuzakurikirana abayobozi ba AFC/M23, ariko naragambaniwe binyuze mu mugambi wa Politiki wacuriwe i Kigali, unashyigikirwa na bamwe mu bo dusangiye Igihugu bagamije kuburizamo aya mavugurura.”

Mutamba yavuze ko ngo uretse kuba uwo mugambi ugamije kudindiza amavugurura yo mu nzego z’ubucamanza, ngo unagamije kuzana amayobera muri gahunda ya Guverinoma y’Igihugu cyabo yo guhangana n’ubushotoranyi bw’u Rwanda.

Uyu munyapolitiki utangaza ibintu bidafitiwe ibimenyetso, yanavuze kandi ko ibyo byose binaherekejwe no guterwa ubwoba, ndetse ngo no kugerageza kumuhumanya ngo no kumwivugana.

Constant Mutamba wigira intungane ko yakomeje gushyira imbaraga mu kuzanira ineza Igihugu cyabo, yahakanye ko nta dolari na rimwe yigeze anyereza.

Ni mu gihe Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rusesa Imanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko mu ibazwa ry’uyu munyapolitiki nta mpamvu n’imwe yimvikanyemo igaragaza ko atakomeza kumurikirana, ahubwo ko byagaragaye ko ibyaha ashinjwa yabikoze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

Next Post

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.