Miss Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017 yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku muntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga agashyiraho ubutumwa avuga ko buhabanye n’indangagaciro ze.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter ku uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, Miss Kalimpinya Queen yavuze ko amaze iminsi adakoresha urubuga nkoranyambaga ariko ko yaje kubona ko hari uwarumwiyitiriyeho.
Ubu butumwa bugira buti “Maze igihe ntakoresha Twitter sinari narabonye ko hari uwanyiyitiriye akaba asakaza imvugo n’amashusho ahabanye n’Indangagaciro zanjye. Natanze ikirego RIB kandi nizeye ubufasha. Mbaye niseguye ku waba yarababajwe na byo.”
Ubu butumwa bwa Kalimpinya bunagaragaza bimwe mu byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwo muntu wamwiyitiriye birimo amashusho agaragaza umukobwa wambaye utwenda tw’imbere.
https://twitter.com/KalimpinyaQueen/status/1480650557056589824
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uru rwego rwamaze kwakira ikirego cya Miss Kalimpinya ndetse ko rugiye no kugikurikirana.
Dr Murangira yaboneyeho gutanga ubutumwa asaba abantu “kwirinda kwiyitirira umwirondoro w’undi kuko ari icyaha gihanwa n’igifungo kuva ku myaka itatu n’itanu n’ihazabu kuva kuri miliyoni 1Frw na miliyoni 3Frw.”
Umuhanzi King James na we aherutse gutangaza ko hari uwamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga ubundi Akaka abantu amafaranga mu izina rye, na we akaba yaritabaje inzego z’ubutabera.
Hakunze kumvikana bamwe bafatwa bakoreye ibyaha ku mbuga nkoranyambaga biganjemo abashyiraho amakuru y’ibihuha rimwe na rimwe banabusangije inzego zibata muri yombi nka Polisi y’u Rwanda.
Inzego z’ubutabera mu Rwanda zigira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga gukorana ubushishozi bakirinda ibikorwa bigize ibyaha bikunze gukorerwaho birimo n’ibi byo kwiyitirira abantu.
RADIOTV10