Miss w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz bijyanye n’ubufatanye bw’irushanwa rya Miss East Africa 2021.
Uyu Nyampinga umaze iminsi muri Tanzania, kuri iki gicamunsi nibwo yahuye n’uyu muhanzi akaba nyiri inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby(WSB) ndetse na Wasafi TV.
Miss Mutesi Jolly yishimiye kuganira na Diamond Platnumz
Miss Mutesi Jolly abinyujije kuri Instagram, yavuze ko yishimiye guhura n’uyu mugabo w’amateka mu muziki aho baganiriye ku bufatanye bwa Wasafi Media n’irushanwa rya Miss East Africa 2021 ririmo gutegurwa akaba yaratowe nka visi perezida wa Miss East Africa.
Ati “kuri iki gicamunsi twishimiye gusura ibiro by’umuhanzi mpuzamahanga akaba n’umuyobozi wa Wasafi TV na Wasafi FM, Diamond Platnumz tuganira k’ubufatanye muri Miss East Africa 2021, wakoze kutwizeza ko bizakurikiranwa, dutegereje ubufatanye bwiza.”
Iri rushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa rizaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri, rikaba rizitabirwa n’ibihugu bigera kuri 16.
Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda