Igitaramo Ndabaga Heritage and Cultural Festival cyasubitswe kibura iminsi itatu ngo kibe, ndetse ntihanatangazwa impamvu y’isubikwa ryacyo.
Iki gitaramo Ndabaga Heritage and Cultural Festival cyagombaga kuba mu mpera z’iki cyumweru, ku wa Gatandatu tariki 08 Werurwe 2025, cyari cyarateguwe n’Umuryango Ndabaga Organization ugizwe n’abategarugori bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, n’abahoze mu ngabo zahoze ari RPA.
Iki gitaramo cyari kimaze iminsi cyamamazwa mu bitangazamakuru binyuranye no ku mbuga nkoranyambaga, cyari giterejwemo Itorero Inganzo Ngari, umusizi Junior Rumaga, n’umuhanzikazi Munganyinka Aloutte, nk’abari kuzasusurutsa abari kuzakitabira.
Mu buryo butunguranye, mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025, Ubuyobozi bw’Umuryango Ndabaga Organization, bwashyize hanze itangazo bumenyesha abantu ko iki gitaramo kitakibaye.
Iri tangazo rigira riti “Tubabajwe no gutangaza ko Ndabaga Heritage& Cultural Festival, yagombaga kuba ku ya 08 Werurwe 2025, yasubitswe.”
Ubuyobozi bwa Ndabaga Organization bukomeza bwisegura buti “Turisegura ku ngaruka zishobora guterwa n’iki cyemezo.”
Gusa uyu muryango nubwo watangaje isubikwa ry’iki gitaramo, ntiwavuze impamvu yabiteye niba cyanimuriwe ikindi gihe, mu gihe aba mbere bari bamaze kugura amatike yo kuzakitabira, kikaba cyanaburaga iminsi itatu gusa ngo kibe.
RADIOTV10