Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie yahaye gasopo abakomeje kuvuga ku mugabo we bamwita umukene bagendeye ku mafoto yasakaye amugaragaza yinjira anicaye mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Ku mbuga nkoranyambaga, nta munsi w’ubusa, bimwe biraza bigahuhera, bigasakabaka abantu bakabivugaho, ariko ntibitinda kuko buri munsi ugira ibyawo.
Kuri uyu wa Gatatu, ku mbuga nkoranyambaga, hiriwe hacicikana amafoto agaragaza Umunya-Ethiopia Michael Tesfay, umugabo wa Miss Nishimwe Naomie, agiye gutega imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange anayicayemo, aho abayikwirakwizaga, bavugaga ko batumva uburyo umugabo w’uyu wabaye nyampinga w’u Rwanda yagenda muri ‘twegerane’.
Bamwe bageze n’aho batebya, bakavuga ngo baterateranye amafaranga bagurire imodoka uyu mugabo wa Naomie, aho umwe yagize ati “Dukusanye amafaranga tumugurire ka Prius [Toyota Prius, imwe mu modoka zigezweho mu Rwanda ariko zihendutse].”
Ibi byose byavugwaga ku mugabo wa Miss Naomie, byababaje uyu wabaye Nyampinga w’u Rwanda, bituma akora ikiganiro Live ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yasubirijemo abantu kuri ibi byavugwaga ku mugabo we.
Mu mvugo zumvikanagamo umujinya n’akababaro yatewe n’ibi byavuzwe ku mugabo we, Miss Naomie yagize ati “mujye mumureka kandi igihe muzajya mumubona, mujye mufunga umunwa. Icyo nzabafasha, ni ukubagurira akantu kitwa ka ‘Super Glue’, nimujya mumureba nijoro mujye muceceka.”
Naomie yavuze ko ahaye uburenganzira abantu kumuvugaho we ubwe, ariko bakirinda kuvuga ku mugabo we, kuko bimubabaza cyane.
Ati “Numvise muvuga ko akennye…Mwigeze mumubona aza hano ku mbuga nkoranyambaga asabiriza? Nigeze nza hano ku mbuga nkoranyambaga mvuga ko hari ibitagenda kuri we? Oya, rero mumundekere.”
Miss Naomie yavuze ko umugabo we ari we, kandi ko uko yaba abayeho kose, ari we na we bireba, bityo ko abandi bakwiye kuruca bakarumira ku mugabo we.


RADIOTV10