Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yataramiye Abaturarwanda mu gitaramo cy’amateka cyabereye mu nyubako ya BK Arena yari yakubise yuzuye, cyaranzwe no gusenderezwa umwuka ku bakitabiriye.
Muri iki gitaramo kiswe ‘Icyambu Live Concert’, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2022, ku munsi wa Noheli wabaye uwo kuzuzwa ku bakitabiriye.
Israel Mbonyi usanzwe azwiho ubuhanga mu kuririmba imbonankubone (Live), yaririmbiye Abaturarwanda bo mu madini atandukanye, bari buzuye muri BK Arena.
Uyu muhanzi wageze ku rubyiniro saa mbiri zirengaho iminota ibarirwa ku ntoki, yatangiye gukora mu muhogo mu ndirimbo ze zirimo izisanzwe zizwi na buri wese nk’indirimbo yise Urwandiko.
Uko yakomezaga aririmba indirimbo ze zirimo Icyambu, Uri Number One, Ndakubabariye n’iyitwa Ku Marembo y’Ujuru, abari muri BK Arena bose bageze aho barahaguruka, batangira kugaragaza ko fafashijwe ari na ko bafatanya n’umuhanzi kuririmba izi ndirimbo ze.
Israel Mbonyi waririmbye amasaha agera muri ane, yagegeje saa sita z’ijoro akiri ku rubyiniro, buri wese wari muri iki gitaramo agaragaza inyota yo gukomeza kwiyumvira izi ndirimbo zahembuye imitama ya benshi.
Ku isaaha ya saa sita n’iminota itatu zo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukuboza 2022, Igitaramo cyasendereje akanyamuneza ku mita ya benshi, cyahumuje, Israel Mbonyi aboneraho gusaba abakitabiriye ndetse n’abandi bose, kuyoboka Imana kuko ishobora byose.
Benshi mu bitabiriye iki gitaramo no mu bagikurikiye ku mbuga nkoranyambaga, bemeza ko ari icy’amateka, kiri mu bitazibagirana mu mateka ya muzika nyarwanda kubera ubwitabire no gufashwa byakigaragayemo.
Photos © Inyarwanda
RADIOTV10