• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Mu mvugo y’urwenya umuhanzi ukunzwe na benshi muri Gospel yasubije abafite icyo bamutegerejeho

radiotv10by radiotv10
01/09/2023
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Mu mvugo y’urwenya umuhanzi ukunzwe na benshi muri Gospel yasubije abafite icyo bamutegerejeho
Share on FacebookShare on Twitter

Uwiringiyimana Théogène uzwi mu muziki nka Théo Bosebabireba yasubije abibaza igihe azategurira igitaramo cye bwite nko muri BK Arena, avuga ko imbaraga zo kuririmba ari na zo ndetse n’umuhogo we uhora witeguye kuririmba, ariko ko iby’igitaramo nk’icyo byo biri kure nk’ukwezi.

Theo Bosebabireba yabitangarije RADIOTV10 mu kiganiro cyihariye, aho yabajijwe niba hari igihe azategura igitaramo nk’ibyo tujya tubonana bagenzi be nka Israel Mbonyi, bategurira muri nzu z’imyidagaduro nka Kigali Convention Center cyangwa BK Arena.

Yasubije agira ati “Igitaramo cyanjye bwite mvugishije ukuri ntabwo biranzamo, biterwa n’icyo umuntu ashaka, njyewe intego yanjye ni ukuvuga ubutumwa.

Theo Bosebabireba uri mu bamaze igihe kinini mu buhanzi bw’indirimbo ziririmbirwa Uwiteka, avuga ko adafite ubushobozi bwo gutegura ibitaramo nk’ibyo.

Ati “Abantu bakora ibitaramo bikomeye byagutse, ni ibintu bisaba ibishoro bihanitse, igihe cyose naba ntafite igishoro cyabasha gukodesha BK Arena n’ibindi bisabwa, nta bantu nzizeza ibitaramo, bazajya bambona aho natumiwe.”

Gusa ngo abakunzi be ntibazacike intege kuko aho azajya atumirwa azajya atarama bishyire cyera, kuko impano akiyifite ndetse n’ibihangano bikaba bihari.

Ati “Sinajya gushyushya abantu ngo munyigetegure. Muranyitegura ndaza nzanye iki? Umuhogo ndawufite ubumenyi ndabufite ntabwo nananirwa kurepeta ibyumweru bibiri nkabakubitira live iryoshye, nibwo bwa mbere abantu babona ibintu batambonana, ariko ubushobozi ntabwo, ababishoboye bazabikora nanjye mbasengere bigende neza.”

Theo Bosebabireba amaze imyaka irenga 15 mu muziki w’u Rwanda  akunzwe n’abantu benshi kuko bigaragarira mu bitaramo yitabira hirya no hino mu Rwanda no hanze.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 5 =

Previous Post

Abategarugori b’u Rwanda bihaye umukoro wihariye washibutse mu mananiza barambiwe

Next Post

Ingingo ifatiye runini u Rwanda yaganiriweho mu nama ya RPF-Inkotanyi yayobowe na Perezida Kagame

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Ingingo ifatiye runini u Rwanda yaganiriweho mu nama ya RPF-Inkotanyi yayobowe na Perezida Kagame

Ingingo ifatiye runini u Rwanda yaganiriweho mu nama ya RPF-Inkotanyi yayobowe na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.