Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

radiotv10by radiotv10
16/01/2026
in IMYIDAGADURO
0
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma akaza kumubera umukoresha kugeza n’ubu bakorana ikiganiro. Ati “Ubu ni we undya kandi twararyanaga umwanda.”

Uyu munyamakuru yabitangaje mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama aho yari umutumirwa mu gitaramo cy’urwenya ngarukagihe kizwi nka Gen Z Comedy.

Abajijwe igihe yabonaniye bwa mbere na Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, bakorana ikiganiro gitambuka ku gitangamazamakuru bakoranaho, kikaba n’icy’uyu mushoramari, Angeli Mutabaruka na we yasubije mu mvugo y’urwenya abaza ati “Isaha se?” Umunyarwenya Merci wamubazaga ati “umwaka.”

Angeli yakomeje agira ati “Umwaka rero ntabwo nywibuka ariko bishobora kuba ari muri 2009 ku itariki ntibuka. Uwo munsi namubonyeho, ni na wo munsi nabonye umuntu bita Regis Muramira […] n’undi witwa Clarisse, icyo gihe ni bwo nababonye kuko na bo bakoraga kuri City Radio.”

Mutabaruka avuga ko yajyaga yumva KNC ari mu kiganiro cya mu gitondo yakoraga kuri iyo radio yakoranagamo n’umunyamakuru Anita Pendo na we uri mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga mu Rwanda.

Ati “Ngahora mbumva, nkavuga nti ‘ariko ko aba bantu ko numva bavuga itaka rikaka. Ubwo namumenye gutyo musanze muri City Radio, turakorana nza kuhamusiga, njya kuri Flash, turongera turakubitana nyine ubu ni we qui mange les autres [ni we urya abandi], qui me mange, ni we undya kandi twararyanaga umwanda.”

Mu kiganiro Angeli Mutabaruka akoranamo na KNC, gitambuka mu masaha ya mu gitondo, banyuzamo bagashyenga basa nk’abaterana ubuse, ibintu binogera benshi babakurikira n’abandi, dore ko hari uduce tw’ibiganiro byabo tugenda dukatwa tugasangizwa abantu ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo baba baganira.

Aba banyamakuru kandi bakurikirwa cyane kubera ibiganiro mpaka bakorana, aho umwe aba yafashe uruhande rwe, undi urwe, bagasa nk’abatumvikana, aho bamwe baba banibaza uburyo Angeli atinyuka kuvuguruza KNC usanzwe ari umukoresha we, ariko bikaba biri mu biryo ikiganiro cyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Related Posts

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

by radiotv10
15/01/2026
0

Umuhanzikazi Bwiza Emerance avuga ko yatunguwe no kumva amakuru y’uko yafatiwe irembo n’umusore bamaze igihe bakundana ndetse bitegura kurushinga, ahamya...

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umukinnyi wa Filimi Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi....

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishimwe Arnaud De Bosch uzwi nka DJ Toxxyk uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku kugonga umupolisi agahita yitaba Imana, yaburanye ku...

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

by radiotv10
14/01/2026
0

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yambitse impeta umukunzi we Nkurunziza Retina, amusaba kuzamubera umugore, na we...

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

IZIHERUKA

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi
IMYIDAGADURO

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

16/01/2026
Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

16/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.