Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma akaza kumubera umukoresha kugeza n’ubu bakorana ikiganiro. Ati “Ubu ni we undya kandi twararyanaga umwanda.”
Uyu munyamakuru yabitangaje mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama aho yari umutumirwa mu gitaramo cy’urwenya ngarukagihe kizwi nka Gen Z Comedy.
Abajijwe igihe yabonaniye bwa mbere na Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, bakorana ikiganiro gitambuka ku gitangamazamakuru bakoranaho, kikaba n’icy’uyu mushoramari, Angeli Mutabaruka na we yasubije mu mvugo y’urwenya abaza ati “Isaha se?” Umunyarwenya Merci wamubazaga ati “umwaka.”
Angeli yakomeje agira ati “Umwaka rero ntabwo nywibuka ariko bishobora kuba ari muri 2009 ku itariki ntibuka. Uwo munsi namubonyeho, ni na wo munsi nabonye umuntu bita Regis Muramira […] n’undi witwa Clarisse, icyo gihe ni bwo nababonye kuko na bo bakoraga kuri City Radio.”
Mutabaruka avuga ko yajyaga yumva KNC ari mu kiganiro cya mu gitondo yakoraga kuri iyo radio yakoranagamo n’umunyamakuru Anita Pendo na we uri mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga mu Rwanda.
Ati “Ngahora mbumva, nkavuga nti ‘ariko ko aba bantu ko numva bavuga itaka rikaka. Ubwo namumenye gutyo musanze muri City Radio, turakorana nza kuhamusiga, njya kuri Flash, turongera turakubitana nyine ubu ni we qui mange les autres [ni we urya abandi], qui me mange, ni we undya kandi twararyanaga umwanda.”
Mu kiganiro Angeli Mutabaruka akoranamo na KNC, gitambuka mu masaha ya mu gitondo, banyuzamo bagashyenga basa nk’abaterana ubuse, ibintu binogera benshi babakurikira n’abandi, dore ko hari uduce tw’ibiganiro byabo tugenda dukatwa tugasangizwa abantu ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo baba baganira.
Aba banyamakuru kandi bakurikirwa cyane kubera ibiganiro mpaka bakorana, aho umwe aba yafashe uruhande rwe, undi urwe, bagasa nk’abatumvikana, aho bamwe baba banibaza uburyo Angeli atinyuka kuvuguruza KNC usanzwe ari umukoresha we, ariko bikaba biri mu biryo ikiganiro cyabo.
RADIOTV10











