Mu rubanza ruregwamo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, Bigwi Alain Lolain, abunganira uregwa bazamuye ingingo nshya basaba ko uwamureze na we yakurikiranwa.
Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, hari hateganyijwe kumvwa ibisobanuro mu magambo by’abatangabuhamya babiri barimo uvugwa ko yahawe amafaranga ngo ayashyikirize Bigwi ndetse n’iby’uwari ushinzwe imiturire mu Murenge wa Mugombwa.
Gusa muri iri buranisha humviswe umutangabuhamya witwa Batete Alphonsine umwe bivugwa ko ari we wakiriye amafaranga, akaba ari na nyiri Alimentation BATALPHA Ltd, mu gihe undi Urukiko ruvuga ko atatumijwe, kuko byaje kugaragara ko atari ngombwa ko atumizwa.
Perezida w’iburanisha yatangiye abaza Batete niba azi uwitwa Rtd Captain Ntaganda Emmanuel bivugwa ko yohereje amafaranga kuri MoMo Pay ye, avuga ko atamuzi.
Yabajijwe niba yarabonye amafaranga yoherejwe kuri MoMo Pay ye atanzwe na Ntaganda, avuga ko yamenye ko uwo Ntaganda yayamuhaye ari uko abimenyeshejwe na RIB, kuko ubwo yayabonaga bwa mbere atari yamenye aho avuye.
Batete yakomeje avuga kandi ko asanzwe aziranye na Bigwi Alain Lolain, nk’umuntu wajyaga amuhahira nk’umukiliya ndetse ngo abona ayo mafaranga ni we wabanje kumuhamagara amubwira ko hari umuntu ugiye kumumuhera amafaranga ibihumbi 300Frw, ndetse ngo aza kuyafata mu ntoki.
Umucamanza yabajije Batete aho akeka Ntaganda yaba yarakuye MoMo Pay ye, asubiza ko yumva ari Bigwi wayimuha kuko ngo yajyaga ayimwishyuraho mu byo yahaguraga.
Yanabajijwe niba yagaragaza amashusho y’ibyabaye kuri uwo munsi dore ko mu nzu ye y’ubucuruzi harimo camera, asubiza ko camera ze zifite ubushobozi bwo kuyabika amezi atandatu gusa, bityo ko ataboneka.
Uruhande rw’uregwa rwahise rusaba ijambo, ravuga ko hakwerekanwa gihamya cy’uko Bigwi yakiriye amafaranga, ruvuga ko ibimenyetso bihari nta shingiro bifite.
Bigwi yavuze ko atumva impamvu habura amashusho n’amajwi yashimangira icyaha akekwaho, ahubwo hagashingirwa ku magambo.
Ati “Tureke kugenekereza dukoreshe ibimenyetso. Ntawantumyeho ubutumwa kuko ubutumwa ntibwangezeho, twikoresha gusanisha no kugenekereza, dukoreshe ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho.”
Bigwi yakomeje avuga ko atemerenya na Batete uhakana kumenyana na Rtd Ntaganda, kuko ngo mu buhamya bwabanje, bugaragaza ko bari baziranye, ndetse ngo yari asanzwe ahanywera.
Abunganizi ba Bigwi bo buvuga ko ibyo Batete avuga ari ibinyoma. Me Sebukonoke Innocent, yavuze ko ku wa 31 Nyakanga 2024, yabwiye RIB ko atazi igihe n’umubare w’amafaranga yahawe, bityo ko ataba awumenye ubu.
Yakomeje avuga ko Batete yabeshye ko Bigwi yajyaga amwishyura kuri MoMo Pay mu gihe raporo y’Ubugenzacyaha (RIB) yagaragaje ko nta na hamwe Bigwi yigeze yishyura kuri MoMo Pay, asaba ko ibyo avuga byateshwa agaciro.
Me Dushimumuremyi Anglebert, na we yavuze ko umukiliya wabo akwiye kuba umwere, kuko uwatanze indonke atazwi n’uwayihawe ndetse nta na n’ibimenyetso bibigaragaza bihari.
Yakomeje avuga ko binatumvikana uburyo Rtd Captain Ntaganda Emmanuel yatswe ruswa, maze nyuma y’umwaka akaba ari bwo abigaragaza, avuga ko iyo abigaragaza bikiba uwayimwatse aba yarafatiwe mu cyuho, ibyo abona ko bibaye ari byo, na we yakabaye akurikiranywaho icyaha cyo gutanga no guhishira ruswa.
Me Dushimumuremyi Anglebert yasabye urukiko kuzakoresha ubushishozi rukarekura umukiliwe we, kuko ibimenyetso bimushinja bishidikanywaho.
Ubushinjacyaha bwo buhawe ijambo, bwavuze ko ibyabaha Bigwi byakozwe mu buryo bw’abantu bari basanzwe baziranye bityo ko hadakenewe ibindi bimenyetso byaba iby’amajwi n’amashusho.
Umushinjacyaha yibukije kandi ko kuba ariya mafaranga yarahererekanyijwe nta nyandikp afite bidatangaje kuko habaho amasezerano yo mu nyandiko cyangwa ubumvikane mu magambo.
Bigwi Alain Lolain yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2024, akurikiranweho kwaka no kwakira indonke y’ibihumbi 300 Frw, ubu akaba afungiye mu igororero rya Karunda, mu Karere ka Huye.
Ubushinjacyaha bwamusabiwe gufungwa imyaka icumi n’ihazabu yikubye gatatu y’amafaranga yatse, ingana n’ibihumbi 900Frw, urubanza rwe rukaba ruzasomwa ku wa 09 Mata 2025.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10
We are together