Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC)) yafashe umwanzuro wo guhagarika Muhitira Félicien uzwi nka Magare wavuye mu mwiherero wo kwitegura imikino Olempike nta ruhushya. RNOSC kandi yemeje ko yafashe umwanzuro wo kumukura ku rutonde rw’abakinnyi b’u Rwanda bazajya mu Buyapani muri iri rushanwa rizabera mu mujyi wa Tokyo.
Muhitira ni umukinnyi w’imikino ngororamubiri wari warabonye itike ya nyuma yo kuzaserukira u Rwanda mu mikino ya Tokyo 2020 mu basiganwa intera ndende (long distance).
Muhitira w’imyaka 26 yari mu bakinnyi babiri bari bafite iyi tike kuko yakoranaga imyitozo na Hakizimana John ukina marato kimwe n’igice cyayo (Full & Half Marathon)
Mu ibaruwa Komite Olempike y’u Rwanda yasohoye, bavuga ko imyitwarire uyu mukinnyi yagaragaje itihanganirwa bitewe n’uburyo yitwaye.
Itangazo Komite Olempike y’u Rwanda yasohoye ihagarika Muhitira