Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Mukansanga Salima yakoze amateka ku mugabane w’Afrika

radiotv10by radiotv10
11/01/2022
in SIPORO
0
Mukansanga Salima yakoze amateka ku mugabane w’Afrika
Share on FacebookShare on Twitter

Mukansanga Salima yakoze amateka akaba umusifuzi w’umugore wa mbere ugaragaye mu gikombe cy’Afurika cy’abagabo, Kari Seitz ukuriye ishami ry’abasifuzi b’abagore muri FIFA avuga  ko batagomba kugirirwa impuhwe kuko ari abagore ngo bahabwe amarushanwa akomeye ahubwo bagomba kubikorera.

Mukansanga Rhadia Salima yaraye akoze amateka yo kuba umusifuzi w’umugore ugaragaye ku mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abagabo kirimo kuba ku nshuro ya 33, kikaba kirimo kubera muri Camroun.

Salima yari umusifuzi wa kane ku mukino ikipe y’igihugu ya Guinea yaraye itsinzemo Malawi 1-0 mu mukino ufungura itsinda B.

Binyuze ku rukuta rwa FIFA, Kari Seitz, umunyamarekakazi ukuriye ishami rishinzwe kugenzura imisifurire y’abasifuzi b’abagore muri FIFA, yavuze ko adashaka ko abagore bahabwa inshingano kuko ari abagore ahubwo bagomba kubikorera.

Ati “sinshaka ko abagore bahabwa inshingano kuko ari abagore. Bakeneye kubikorera, bagatsinda ikizamini cy’umubiri (fitness) ndetse na tekinike biteguye.”

FIFA yahise ikurikizaho interuro ishimira Mukansanga Salima wabaye umugore wa mbere usifuye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abagabo.

Abasifuzi 63 nibo batoranyijwe kuzasifura igikombe cy’Afurika cy’abagabo cyatangiye tariki ya 9 Mutarama 2022 muri Cameroun, harimo 4 b’abagore ari bo; Mukansanga Salima, Umunya-Maroc Bouchra Karboubi uri mu bakoresha VAR, Umunya-Cameroun Carine Atemzabong n’Umunya-Maroc Fatiha Jermoumi basifura ku ruhande.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Amateka ariyanditse: Umuntu wa mbere yatewemo umutima w’Ingurube ukomeza gutera

Next Post

Umudatenguha abakunda udukoryo: Ariel Wayz yateye imitoma umukobwa mugenzi we mu ndirimbo bituma hibazwa byinshi

Related Posts

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe...

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr., uzwi cyane ku mbuga za YouTube na Twitch ku izina rya iShowSpeed, ategerejwe mu Rwanda...

IZIHERUKA

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years
IMYIDAGADURO

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Amashusho: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare

Amashusho: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare

09/01/2026
Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

09/01/2026
Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

09/01/2026
Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

09/01/2026
Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umudatenguha abakunda udukoryo: Ariel Wayz yateye imitoma umukobwa mugenzi we mu ndirimbo bituma hibazwa byinshi

Umudatenguha abakunda udukoryo: Ariel Wayz yateye imitoma umukobwa mugenzi we mu ndirimbo bituma hibazwa byinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Amashusho: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.