Ikipe ya Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye yagaragaye ku mukino wayihuje na APR FC.
Mu ibaruwa yoherejwe mu Bunyamabanga bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa Kabiri, igaragaza ko iyi kipe yo mu Karere ka Huye, itanyuzwe n’imyanzuro imwe n’imwe yagiye ifatwa muri uyu mukino w’umunsi wa 4 wakinwe ku cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025.
Mukura yanditse ivuga ko ku minota ya 64 na 69, yimwe penaliti ku makosa yakorewe Rutahizamu wayo Destin MALANDA aho yari ahawe umupira na Fred NIYONIZEYE.
Ku munota wa 79, MUKURA ivuga ko Umukinnyi wayo HAKIZIMANA Zuberi yakorewe ikosa na NIYIGENA Clément, ku buryo byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga, aha Umusifuzi yahaye Mukura guhana ikosa ariko yima Clément ikarita y’umuhodo kandi yarakoresheje amaguru n’umutwe mu buryo bushobora guteza imvune n’impanuka.
Muri iyi baruwa MUKURA yanditse, ikomeza ivuga ko ku munota wa 86 yangiwe igitego cyari gitsinzwe na Boateng Mensah ku mupira yari ahawe na ISHIMWE Abdul, dore ko Abasifuzi bacyanze bavuga ko habayeho kurarira.
Mukura yongeraho ko usibye ibi, ngo hari n’ibindi byemezo byagiye biyifatirwa bitari mu ruhande rwayo byanagize ingaruka ku musaruro n’imikinire y’ikipe muri rusange.
Umusifuzi wo hagati wasifuye uyu mukino ni ISHIMWE Claude, yari yungirijwe na MUGABO Eric ndetse na NDAYAMBAJE Hamdan.
Ikibazo cy’imisifurire gikunze kuvugwa muri shampiyona y’u Rwanda, aho usibye iki kirego cya Mukura hari n’amakuru avugwa ko Umusifuzi NIZEYIMANA Is’haq na Patrick NGABOYISONGA bamaze iminsi barahagaritswe kubera amakosa y’akazi bakoze ku mikino yahuje MUSANZE na AS KIGALI ndetse na AMAGAJU na BUGESERA.




Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10