Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Uganda haravugwa ibyabaye ku mukecuru byumvikana nk’ibitangaza bivugwa muri Bibiliya

radiotv10by radiotv10
01/12/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Muri Uganda haravugwa ibyabaye ku mukecuru byumvikana nk’ibitangaza bivugwa muri Bibiliya
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru w’imyaka 70 wo muri Uganda, yabyaye impanga z’abana babiri, ibintu byafashwe nk’igitangaza kizwi muri bibiliya ku witwa Sara wabyaye ari mu zabukuru.

Uyu mubyeyi witwa Safina Namukwaya, yibarutse aba bana b’impanga-umuhungu n’umukobwa, ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Dr. Edward Tamale Sali wakurikiranye uyu mubyeyi kugeza yibarutse, yabwiye itangazamakuru ko ibi bintu bidasanzwe, ariko ko yaba umubyeyi n’abana bavutse bose bameze neza cyane aho barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro biherereye i Kampala, dore ko uyu mubyeyi akomoka mu giturage cya Masaka, mu birometero 120 uvuye mu murwa mukuru i Kampala.

Uyu mubyeyi yibarutse nyuma yo guterwa intanga, ubu ni we wahise aca agahigo ko kuba ari we mubyeyi wabyaye akuze ku Mugabane wa Afurika.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Safina yabwiye NTV ko yajyanywe ku bitaro yabyariyeho n’umugore w’inshuti ye.

Yagize ati “Simfite amagambo ahagije yo gushimira abaganga. Gutwita kwanjye kwanguye nabi kubera n’ubukene, nza kwigira inama yo gutelefona muganga (Sali) niwe wanyishyuriye imodoka yanzanye hano.”

Uyu mukecuru avuga ko byamushimishije kwibaruka impanga kuko yifuzaga abandi bana, dore ko yigeze gutwita inda ikavamo, ndetse akaba yari yarabyaye umwana muri 2020 ku myaka 67.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 1 =

Previous Post

Abakora ibinyuranyije n’amategeko ku mupaka w’u Rwanda na DRCongo aba mbere bafatanywe 1.480$

Next Post

Ibiri gukekwa nyuma y’uko muri Kaminuza y’u Rwanda hatoraguwe uruhinja

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiri gukekwa nyuma y’uko muri Kaminuza y’u Rwanda hatoraguwe uruhinja

Ibiri gukekwa nyuma y’uko muri Kaminuza y’u Rwanda hatoraguwe uruhinja

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.