Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngororero: Haravugwa icyatumye umunyeshuri atema umwarimu we mu mutwe

radiotv10by radiotv10
02/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
9
Ngororero: Haravugwa icyatumye umunyeshuri atema umwarimu we mu mutwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyeshuri wo mu ishuri rimwe ryo mu Karere ka Ngororero, yatawe muri yombi akekwaho gutema umwarimu we babanje gufatana mu mashati nyuma yuko yari yabanje kumuha igihano akacyanga ahubwo akamurwanya.

Uyu munyeshuri w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Kabaya, akekwaho gukora iki cyaha cyo gutema umwarimu we, asanzwe yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kageshi.

Iki cyaha gikekwa kuri uyu musore, cyakozwe mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, ubwo uyu munyeshuri yangaga igihano yari ahawe n’umwarimu we.

Amakuru avuga ko n’ubusanzwe uyu munyeshuri adashobotse kuko asanzwe anava mu ishuri akarisubizwamo dore ko n’imyaka ye (18) itagakwiye kuba ari iy’umwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Ndayisenga Simon uyobora Umurenge wa Kabaya, yemeje aya makuru y’uyu munyeshuri wasagariye umwarimu we akamutema mu mutwe.

Yagize ati “Yari yakererewe kugera ku ishuri, umwarimu amubajije impamvu ndetse ashaka no kumuha bihano baha abana byoroheje, umunyeshuri aranga, umwarimu ashatse gukoresha ingufu bafatana.”

Uyu muyobozi wo mu nzego z’ibanze avuga ko ubwo aba bombi bafatanaga mu mashati, hari abahise baza bakabakiza, ariko uyu munyeshuri yahise ajya kuzana umuhoro basanzwe bakoresha mu gutema inkwi batekesha ku ishuri, ari na bwo yahise amutema mu mutwe aramukomeretsa.

Uyu munyeshuri yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza kuri iki cyaha cyo gukomeretsa undi.

RADIOTV10

Comments 9

  1. Egide says:
    3 years ago

    Izi ni ingaruka zo gushyiraho amategeko ashinzwe kurengera umwana, bakamugira idebe, bakabagira indakoreka, ugerageje guhana umwana akaba ariwe ufungwa, abanyeshuri bazatumara rwose kuko barashyigikiwe

    Reply
    • Bernard says:
      3 years ago

      Kabisa ibintu byo kudahana umwana akiri muto ni amakosa akomeye ingaruka muzazibona bamaze gukura ari abagabo badafite icyo bamaze

      Reply
  2. Bosco says:
    3 years ago

    Umwarimu asigaye ahana umunyeshuri agafungwa abana byabateye kwigira ibinani ,naho kuua mwishuri inzego zibanze nizo zigira uburangazi

    Reply
    • Juvenal says:
      3 years ago

      Ibi navyo bivuz iki?umunyeshure arafungwa???

      Reply
  3. Bujana says:
    3 years ago

    Uyo mwana nta discipline afise nkeka Bujana Anya urumogi.

    Reply
    • KUBWIMANA Jean Damascène says:
      3 years ago

      Ikibazo si umwana udafite ikinyabupfura aho! Ahubwo n’uwo murezi si shyashya! Nta narimwe umurezi yatumwe gufatana mu ishingu n’uwo arera! Icyabayeho,kiragayitse haba ku murezi no ku munyeshuli! Hariho uburyo bwinshi umwana urerwa afashwa ku myitwarire ye hatarimo gushaka kurwana nawe kuko umwana nta controle aba afite! First,”Case conference”noneho Koko nibigaragara ko umwana akomeza kunanirana,inzego zindi zanakwifsshishwa ariko umurezi adashatse guhangana n’umwana bivamo kurwana nawe! Murakoze!

      Reply
  4. Aloys Ivumaharinde says:
    3 years ago

    Birababaje peee tekereza gutemwa nuwo wahaga ibyo wize urara amajoro akaguhemba kukugutema.

    Reply
  5. Twahirwa leonard says:
    3 years ago

    Discipline nyeya kubana ho irakabije mu mashuri ninaho dufite ibibazo byokurera abana , yego burya inko ivuna igufa ntigera kungeso ari kera baradutsiburaga tukanenya icyo gukora rero Leta nidufashe nkatwe ababyeyi akanyafu ku kibuno ntacyo gatwaye nimwimika ejo cg ejobundi ingaruka nikuritwe ubujura ,mayibobo nibirara binwa itabi rero mudufashe abarezi bacu banjye bagira securitéyisanzuye ku bana

    Reply
  6. IYAMUREMYE barc says:
    3 years ago

    Arumunyeshuri arinumwarimu Bose nibamwe work wabonyehehe umwarimu ujya kurwana numunyeshuri nkaho ikigo ntabuyobozi kigira all they don’t have a discipline.

    Reply

Leave a Reply to Bernard Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Hatangajwe andi makuru ku munyamakuru wa Radiyo imwe wahuye n’isanganya

Next Post

Umuyobozi mu Ishuri ryavuzweho kwishyura Miliyoni ku meza ‘atarenza 30.000Frw’ yirukaniwe amakosa akomeye

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi mu Ishuri ryavuzweho kwishyura Miliyoni ku meza ‘atarenza 30.000Frw’ yirukaniwe amakosa akomeye

Umuyobozi mu Ishuri ryavuzweho kwishyura Miliyoni ku meza ‘atarenza 30.000Frw’ yirukaniwe amakosa akomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.